Future Generation yatangiye neza Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu

Ubwo hatangiraga Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu Rwanda, ikipe yiganjemo abakiri bato ya Future Generation Football Center, yatsinze City Boys ibitego 2-0.

Iyi shampiyona yari yatangirijwe mu Karere ka Huye ku mugaragaro n’abahoze mu buyobozi bw’Inzibacyuho bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa.

Aya makipe yombi ari mu zikinira mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge. Iyi kipe ya Future Generation Football Center yitoreza muri Camp Kigali akaba ari na ho yakirira imikino ya yo, ibifashijwemo na Niyonkuru Djunia wayitsindiye ibitego bibiri, yatsinze City Boys ibitego 2-0.

Iyi City Boys yashinzwe na Hadji Mudaheranwa Yussouf ndetse n’abahunhu be, ariko umutoza Sogonya Hamiss abafasha gushaka abakinnyi bazayikinira.

Iyi kipe yo muri Camp yashinzwe na Mé Safari Ibrahim uzwiho gufasha impano z’abakiri bato, zikabyazwa umusaruro ukwiye.

Umukino wa Kabiri, Future Generation Football izawukina ku wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023.

UMUSEKE.RW