Swimming: Pamela yashimye umusaruro wavuye mu mikino Nyafurika

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga, Girimbabazi Rugabira Pamela, yashimiye abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika [African Beach Games] yaberaga mu Mujyi wa Hammamet muri Tunisia.

  Abanyarwanda bari mu mikino Nyafurika muri Tunisia bashimwe na Pamela uyobora RSF

Guhera tariki 23 Kamena, mu gihugu cya Tunisia haberaga Siporo zikinirwa ku mucanga harimo n’umukino wo Koga ku babigize umwuga baba bakaneye kongera ibihe byo kubafasha kuzajya mu mikino Olempike.

U Rwanda rwari ruhagariwe na Dusabe Claude, Nyirabyenda Neema n’umutoza wa bo, Niyomugabo Jackson.

Mu mukino wo kwoga mu mazi magari ‘Open Water Swimming’ intera y’Ibilometero bitanu [5 KM] mu bagabo, Dusabe Claude yabaye uwa munani, ariko bitewe n’uko yarangije isiganwa nyuma y’igihe cyateganyijwe ndetse akaba arushwa n’uwa Mbere iminota irenga 15, ibihe yakoresheje nta bwo bibarwa nk’uko biteganywa n’amategeko y’iri rushanwa.

N’ubwo batabashije kwegukana imidari, abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda bashimiwe na Girimbabazi Rugabira Pamela uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga [RSF]. Yabashimiye guhangana bagaragaje n’ubwo batabashije kugira imidari begukana.

Seidler Philip ukomoka muri Namibia ni we wegukanye umudari wa Zahabu akoresheje iminota 58, amasegonda 54 n’iby’ijana 80 (58’54”80). Isiganwa ryari ryatangiwe n’abakinnyi 16, ariko batanu ntibashoboye kurisoza. Muri uwo mukino kandi, mu bagore Nyirabyenda Neema yegukanye umwanya wa Gatandatu ariko na we ibihe yakoresheje ntibyabazwe kuko yarushijwe iminota 15 n’uwa Mbere.

De Jager Amica wo muri Afurika y’Epfo ni we wagukanye umudari wa Zahabu,  nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota ine, amasegonda atanu n’iby’ijana bitandatu (1h04’05”09).

n’ubwo iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 16, abagera ku munani nta bwo babashije kurisoza.

Abari bahagarariye u Rwanda bageze i Kigali nyuma y’uko irushanwa risojwe ku wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023.

- Advertisement -

Indi kipe yari ihagarariye u Rwanda, ni iya Kungfu-Wushu yabashije kwegukana umudari w’umuringa nyuma yo kwegukana umwanya wa Gatatu.

Dusabe Claude wari mu bahagarariye u Rwanda muri Tunisia

 

 Ubwo bari kumwe na Jackson [uri hagati] ubatoza
  Nyirabyenda Neema wari mu bakinnyi babiri bahagarariye u Rwanda muri iyi mikino

UMUSEKE.RW