Umutoza wa Mukura yaciye amarenga yo kutazakomezanya na yo

Umunya-Tunisie utoza ikipe ya Mukura VS, Lotfi Afahmia, asa n’uwasezeye ku bayobozi, abakinnyi ndetse n’abafana b’iyi kipe amazemo umwaka umwe gusa.

Umutoza wa Mukura VS ashobora kuyivamo adasoje amasezerano

Mbere y’uko umwaka w’imikino 2022/2023 utangira, benshi mu bakurikiranira hafi shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda, bahamanyaga n’imitima ya bo ko Mukura iri mu makipe azitwara nabi kubera ibibazo byabivugwagamo.

Nyamara aka kanya ubajije abasobanukiwe, yagusubiza ko iyi kipe y’i Huye yagize umwaka mwiza ukurikije ibyo yashoye ku isoko ugereranyije n’ikipe yari ihanganye na zo.

Iyi kipe yasoje shampiyona iri ku mwanya wa Gatandatu, inabona umwanya wa Gatatu mu gikombe cy’Amahoro. Gusa byinshi muri ibi yagezeho, ibikesha umutoza Lofti Afahmia wayijemo adahabwa amahirwe na benshi.

Uyu mutoza ukomoka muri Tunisie, aganira na UMUSEKE yavuze ko nyuma y’uruhuri rw’ibibazo yahuye na byo muri uyu mwaka w’imikino, azahitamo kuguma iwe ntagaruke mu Rwanda mu gihe ntacyo ubuyobozi bw’ikipe bwaba bukoze.

Ati “Mfite amasezerano y’imyaka ibiri. Ntababeshye nagize umwaka wuzuyemo ibibazo. Birakomeye gukorana n’abato gutya. Twakoze byinshi. Ntabwo nakomeza ku mwaka wa Kabiri gutya. Ndananiwe n’abakinnyi bato. Niba nta gikozwe nzahitamo kuguma iwanjye muri Tunisie. Sinakomeza gukorera muri ubu buryo.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko Mukura VS yagerageje kwirwanaho agakoresha abakiri bato kubera ubushobozi butari buhari, ariko atiteguye gukomeza kuvunika mu gihe ubuyobozi bwaba butaguze abakinnyi bandi bakuru.

N’ubwo avuga ibi ariko, ari mu batoza batanu beza b’uyu mwaka nk’uko byemezwa n’abakurikirikirana iyi shampiyona. Gusa andi makuru avuga ko uyu mutoza ashobora kujya muri imwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda.

Mukura VS yabaye iya Gatatu mu gikombe cy’Amahoro
Yaciye amarenga yo gusezera abafana ba Mukura VS

UMUSEKE.RW

- Advertisement -