Nyamata: Abanyonzi babira ibyuya bashaka imisanzu ikaribwa n’abayobozi

Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare bibumbiye muri Koperative KOTRAVENYA mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bararira ayo kwarika nyuma yo kumara imyaka ibiri batanga imisanzu ariko bakaba batazi aho irigitirira.
 Imisanzu batanga ngo iribwa n’abirirwa bicaye mu biro

Mu gihe Koperative iba igamije gufasha abanyamuryango gukemura ibibazo, guharanira imibereho myiza, kwita ku iterambere n’ubukungu by’abanyamuryango n’iby’abandi baturage, abo muri KOTRAVENYA bavuga ko usibye kubasonga nta nyungu bakura mu misanzu batanga kuko iribwa n’abirirwa bicaye mu biro.

Iyi Koperative igizwe n’Abanyamuryango bagera kuri 500 bavuga ko kuyinjiramo umugabane shingiro ari ibihumbi 25 Frw mu gihe buri kwezi batanga umusanzu ungana na 1800 Frw buri kwezi.

Bamwe mu bagize iyi Koperative bahuriza ku busumbane buyirimo aho hari abavuga rikijyana abandi bagafatwa nk’insina ngufi kandi nta munyamuryango ukwiriye gusumba undi.

Babwiye UMUSEKE ko buri mwaka bagombaga kugabana iyo misanzu batanga buri kwezi gusa imyaka ibiri ikaba yihiritse nta n’urupfumuye bahawe.

Tumukunde Theodore avuga ko bameze nka ba “Nduhirabandi” kuko bahora mu bihombo baterwa n’abo bita Ibifi birya bitabize icyuya.

Yagize ati “Mu muhanda baradufata bafite abasekirite babo batwaka amafaranga, nkutaratanze ayo kwizigama bakujyana kuri Koperative ukahava uyatanze hari nubwo nta ni giceri uba wakoreye.”

Avuga ko iyo ufashwe utaratanga umusanzu w’ukwezi ungana na 1800 Frw ucibwa amande ukishyura agera ku 3000 Frw utazi n’aho ayo watanze mbere yarigitiriye.

Kubwimana Eric avuga ko nta mbabazi bahabwa iyo baciwe amafaranga akabura, igare rifungirwa ku biro bya Koperative iyo utinze ubura irengero ryaryo.

- Advertisement -

Yagize ati ” Buri kwezi ukigomwa ibibazo uba ufite by’imibereho ariko igitangaje n’uko ushobora kurwara cyangwa se ukagira ibyago ntubashe kubona ingoboka kandi koperative ikora.”

Perezida wa Koperative KOTRAVENYA, Twagirayezu Ladslas yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cyo kudaha abanyamuryango imisanzu yabo gihari.

Uyu muyobozi avuga ko byatewe n’ubuyobozi bwamubanjirije bwanyereje imisanzu y’abanyamuryango kugera n’aho bimushyira mu bihombo.

Twagirayezu wigaragaza nk’umucunguzi w’iyo Koperative ngo mu mezi agera kuri atanu ayobora iyi Koperative hari ibyo yashyize ku murongo.

Yagize ati “Byanteye ibihombo nkimara guhabwa inshingano zo kuyobora Koperative, amafaranga batangaga yariwe n’uwahoze abayobora mbere kugeza ubwo bagiriye Ikigo cy’Imisoro ideni rya Miliyoni eshatu, nkaba maze kwishyura macye.”

Yasabye abanyamuryango kwihangana abizeza impinduka nshya ko ubujura n’akarengane byakozwe n’abamubanjirije byavugutiwe umuti.

Abanyamuryango ba KOTRAVENYA basaba abo bireba bose no ku nzego zinyuranye gukora bishoboka byose iyi koperative igacungwa neza, ibibazo biyirimo bigakemurwa vuba, amazi atararenga inkombe.

Umukozi ushinzwe amakoperative ku rwego rwakarere ka Bugesera, Nzungize Gabriel, avuga ko nta miyoborere mibi irangwa muri Koperative KOTRAVENYA.

Avuga ko ibijyanye n’ibyo kuba abanyonzi bavuga ko imisanzu batanga batazi aho irengera batuza kuko n’ubundi nta gabana ribaho.

Yagize ati ” Imisanzu iratangwa nk’uko biteganywa n’amategeko y’umwihariko agenga iriya Koperative, n’ubundi muri Koperative nta gabana ribaho.”

Avuga ko bashingiye ku Itegeko rigenga amakoperative batanga inama bitewe n’imiterere y’ikibazo gihari ariko muri Koperative ya KOTRAVENYA akaba ari nta makemwa bakorana kandi neza.

Ati “Nta bibazo bidasanzwe nzi biriyo by’imiyoborere, nta biriyo bidasanzwe nzi.”

Mu Karere ka Bugesera hagaragara amakoperative ataka imiyoborere mibi n’imicungire y’umutungo idahwitse aho hari n’ayarundutse burundu, Abanyamuryango bagataha amara masa.

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera