Burundi: Agathon Rwasa yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye

Abadepite 10 bo mu ishyaka rya CNL ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi mu Burundi, birukanye Perezida waryo Agathon Rwasa waherukaga kubashinja amakosa akomeye.

Agathon Rwasa yakuwe ku buyobozi n’abo aheruka kwirukana mu ishyaka rye

Mu mpera za Kamena 2023 nibwo Agathon Rwasa yafashe umwanzuro wo kwirukana mu buyobozi bw’iri shyaka abantu 11 batavuga rumwe na we abashinja amakosa atari make.

Mu bo yahagaritse, barimo na Terence Manirambona wari Umuvugizi wa CNL, aho Rwasa yemeje ko icyemezo cyo kubahagarika agifitiye ububasha kandi ko kugira ngo bagaruke mu ishyaka bizagenwa n’abarwanashyaka.

Icyo gihe Depite Terence Manirambona yavuze ko nta burenganzira na buto Rwasa afite bwo gufata umwanzuro wo kubahagarika mu gihe ari we nyirabayazana w’umwuka mubi uri mu ishyaka rya CNL.

Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2023, imbere y’itangazamakuru ryo mu Burundi, Abadepite 10 bavuga ko bari muri Biro Politiki y’ishyaka kuva mu 2019, bashinje Agathon Rwasa ibyaha byinshi bituma ngo adakwiriye kubayobora.

Bavuze ko Rwasa mu kugira ishyaka nk’akarima ke, inshuro nyinshi yarenze ku nyandiko zemewe n’ishyaka n’igihugu ndetse no kunyereza umutungo.

Yashinjwe n’abahoze ari ba soma mbike be kwikunda birenze ndetse no kubiba amacakubiri mu barwanashyaka ba CNL yashinze.

Bavuze kandi ko Rwasa atari agishaka kwitabira inama zemewe n’ishyaka ndetse ko yasuzuguraga abamusabaga ibisobanuro bose.

Bavuga ko nta bubasha na buke Agathon Rwasa afite bwo guhagarika bamwe mu bagize inzego z’ishyaka mu gihe izo nzego cyane cyane ibiro bikuru by’ishayaka zidashobora guterana.

- Advertisement -

Abirukanye Agathon Rwasa ku buyobozi bw’ishyaka yashinze, batangaje ko Komite Nyobozi igomba kuyoborwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka mu gihe cyo kwitegura amatora y’uzasimusimbura.

Mu ishyaka CNL harimo umwuka mubi, hari abavuga ko bigirwamo uruhare runini n’ishyaka riri ku butegetsi mu rwego rwo kuburabuza Agathon Rwasa umaze imyaka myinshi ahirimbanira intebe isumba izindi mu Burundi.

Agatsiko k’Abadepite bahiritse Agathon Rwasa ku butegetsi bw’ishyaka rya CNL

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW