Inteko Rusange ya Kiyovu Sports yasubitswe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwasubitse Inama y’Inteko Rusange kubera umubare muke w’abanyamuryango bayitabiriye.

Inteko y’Abanyamuryango ba Kiyovu Sports yasubitswe kubera ubwitabire buke

Kuri iki Cyumweru, Abanyamuryango b’ikipe ya Kiyovu Sports bari batumiwe mu Nteko Rusange yagombaga kwigirwamo ingingo zitandukanye.

Mu buryo butunguranye, iyi nama nta bwo yabaye kuko Abanyamuryango bamwe batayitabiriye.

Iyi Nteko Rusange yagombaga kuberamo amatora ya Komite Nyobozi nshya ya Kiyovu Sports.

Nk’uko amategeko abigena, abantu 156 ni bo bagomba kuyitabira ariko nta bwo uyu mubare wari wuzuye.

Biteganyijwe ko Inteko Rusange igiye kongera gutegurwa hagati y’iminsi irindwi na 14 nk’uko biteganywa n’amategeko.

Inama yagombaga kubera Chez Lando Hotel

 

Ibyari ku ngingo z’ibyigwa

UMUSEKE.RW