Mgr Ntivuguruzwa yasabye abanyeshuri gutanaga mu mfuruka zose z’ubuzima

KAMONYI : Ubwo Ishuri rya Fr. Ramon Kabuga TVET School ryizihizaga isabukuru y’imyaka 26 rimaze rishinzwe, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yasabye abarererwa muri iki kigo kuba umuntu utanaze mu mfuruka zose z’ubuzima.

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa

Umushumba wa Diyosezi ya Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa wari umushyitsi mukuru muri uyu munsi, avuga ko abanyeshuri bakwiriye kugira ubumenyi bufite uburere kuko ariho ibintu byose bishingiye.

Musenyeri yavuze ko kuba umunyeshuri afite ubumenyi buri ku rugero rwo hejuru ariko adafite uburere yahawe n’ababyeyi, n’abarezi nta bumuntu aba afite.

Yagize ati “Mwirinde kujya mu bigare bibasenya ahubwo mufatanye n’abandi mubona babafasha mu kwubaka no kwiyubaka.”

Yabasabye gushyira imbere isengesho no kwita ku bikorwa bizana impinduka nziza muri sosiyete kuko bibarinda gutatana, gutana n’ibishuko byabakururira mu kibi.

Yagize ati “Amahoro y’Imana, ineza y’Imana, urukundo rw’Imana, umugisha w’Imana bibahoreho iminsi yose y’ubuzima bwanyu.”

Nyiramaneza Immaculée, washimiwe nk’umunyeshuri wahize abandi yasabye bagenzi be kwirinda ikigare bakagira intego yo gutsinda ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Iri ni ishuri ry’agaciro cyane, ryigisha abanyeshuri mu buryo bwinshi, ntabwo ritanga ubumenyi gusa, ritanga ikinyabupfura, rikigisha gusenga kandi ibyo byose bifasha mu mitsindire.”

Umuyobozi w’Ishuri rya Fr. Ramon Kabuga TVET School, Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie yavuze ko mu bumenyi batanga hiyongeramo no kwita kuri roho z’abanyeshuri kugira ngo bakure bazi guhitamo ibibafitiye akamaro kurushaho.

- Advertisement -

Yagize ati ” Buri murezi akora iyo bwabaga kugira ngo inshingano ze zigende neza, turabashimira mu bwitange bagira mu myigishirize mu kinyabupfura n’ibindi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko uruhare rw’uburezi n’uburere bw’idini Gatolika ari ingenzi, kuko imitsindire y’abaryigamo igaragaza ko ubumenyi butangirwa muri iri shuri buganisha ku mwana ushoboye kandi ushobotse.

Yasabye ubufatanye bw’ababyeyi, abarezi n’urubyiruko mu guhangana n’ibiyobyabwenge ndetse n’inda ziterwa abangavu.

Mayor Nahayo yavuze ko bazakomeza gukora ibishoboka kugira ngo hakorwe umuhanda werekeza aho ishuri rya Fr. Ramon Kabuga TVET School riherereye mu Murenge wa Ngamba.

Muri uyu muhango Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yahaye isakaramentu, umubatizo akomeza abanyeshuri bahiga.

Ishuri ryisumbuye rya Fr. Ramon Kabuga TVET School ryatangiye mu mwaka mu 1997 rishinzwe n’umupadiri José Ramon Amunarriz ari ishuri ry’imyuga ryitwaga Centre de Formation Professionnelle (C.F.P.) de KABUGA, ubu rikaba ryigamo abanyeshuri 429.

Muri ibi birori havuzwe ibigwi bya Padiri José Ramon Amunarriz washinze iri shuri
Mgr Ntivuguruzwa yashyize indabo aharuhukiye umubiri wa Padiri José Ramon Amunarriz

Umuyobozi w’Ishuri rya Fr. Ramon Kabuga TVET School, Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie
Abanyeshuri biyerekanye mu karasisi gashimishije

Bagaragaje ubuhanga mu kubyina
Abanyeshuri bahawe amasakaramentu arimo kubatizwa no gukomezwa
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yashimye iri shuri aryizeza gukomeza ubufatanye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW