Batandatu bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe mu Amavubi yitegura Sénégal

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Gérard Buschier, yahamagaye abakinnyi 25 barimo abakina hanze y’u Rwanda batandatu, bagomba gutangira umwiherero utegura umukino wo kwishyura na Sénégal.

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki, kugira ngo u Rwanda rukine umukino w’umunsi wa Gatandatu wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire umwaka utaha.

Mu kwitegura hakiri kare, Gérard Buschier wahawe gutoza Amavubi, yahamagaye abakinnyi 25 biganjemo abakina mu Rwanda. Muri aba yahamagaye, harimo abakinnyi batandatu bakina hanze y’u Rwanda.

Mu bakina hanze y’Igihugu bahamagawe, harimo Ntarwari Fiacre ukina muri Afurika y’Epfo, Bizimana Djihadi ukina muri Ukraine, Mugisha Bonheur ukina muri Libya, Mutsinzi Ange ukina muri Norvége, Byiringiro Lague ukina muri Suède na Manzi Thierry ukina muri Libya.

Abakinnyi 25 bahamagawe, harimo: Hakizimana Adolphe, Ntwari Fiacre, Kimenyi Yves, Buregeya Prince, Nshimiyimana Yunussu, Ganijuru Elie, Serumogo Ally, Ombolenga Fitina, Mutsinzi Ange, Rwatubyaye Abdoul, Manzi Thierry, Ishimwe Christian, Bizimana Djihadi, Iradukunda Siméon, Mugisha Bonheur, Byiringiro Lague, Ruboneka Bosco, Muhozi Fred, Niyibizi Ramadhan, Mugenzi Bienvenu, Nshuti Innocent, Nshuti Savio Dominique, Mugisha Didier na Mugisha Gilbert.

Biteganyijwe ko abakinnyi bazatangira umwiherero tariki 4 Nzeri 2023, mu gihe umukino wo uzakinwa tariki 9 Nzeri kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Amavubi nta kinini yiteze muri uyu mukino, kuko yasezerewe rugikubita. Ndetse ni na ko bimeze kuri Sénégal yamaze kubona itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika.

Amavubi yahamagaye 25 bazatangira umwiherero mu minsi ine iri imbere
Mugisha Bonheur ukina muri Libya, yongeye guhamagarwa mu Amavubi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -