Rwaka Claude yahinduriwe inshingano muri Rayon Sports

Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports, Rwaka Claude yahawe inshingano zitandukanye n’iziri mu masezerano ye.

Rwaka Claude yahawe inshingano zo gutoza Abagore

Mu kwezi gushize, ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwongereye amasezerano uwari umwungiriza wa Haringingo Francis, ari we Rwaka Claude.

Uyu mutoza yahise atangiza imyitozo mu gihe umutoza mukuru, Yemen Zelfani yari ataragera mu Rwanda.

Gusa ubu, zamaze guhindura imirishyo kuko Rwaka yamaze kujyanwa mu kipe ya Rayon Sports Women Football Club izakina shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu bagore.

Uyu mutoza ahinduriwe inshingano, nyuma y’uko iyi kipe ikunzwe na benshi muu Rwanda, izanye undi mutoza wungirije ukomoka muri Maurtania, Mohamed Wade.

Ibi kandi byongeye gushimangirwa na Yemen utoza Rayon Sports, ubwo yari abajijwe umwungiriza we, ashimangira ko ari Mohamed kuko Rwaka yahawe inshingano zo kujya gutoza ikipe y’Abagore.

Yemen Zelfani yahisemo kuzana undi mwungiriza utari Rwaka Claude
Yari yatangije imyitozo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW