Ubuzima bwagarutse muri AS Kigali

Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, yongeye kugaragaza ko akiri hafi cyane y’iyi kipe ndetse ayigenera agahimbazamusyi nyuma y’umukino yatsinze Bugesera FC igitego 1-0.

Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa Mbere wa shampiyona, ikipe ya AS Kigali yabonye amanota atatu yakuye kuri Bugesera FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Ubwo uyu mukino wari urangiye, bamwe mu bahoze mu buyobozi bw’iyi kipe barimo Shema Ngoga Fabrice, Umunyamabanga Mukuru wa yo, Gasana Francis, bahise bajya mu kibuga gushimira abakinnyi ndetse babemerera agahimbazamusyi gatubutse.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Shema wenyine yahaye ikipe agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 30 Frw kuri buri mukinnyi. Uretse aka gahimbazamusyi kandi, uyu mugabo yijeje abakinnyi ko akiri hafi ya bo n’ubwo yandikiye abanyamuryango b’iyi kipe avuga ko yeguye ku buyobozi ku bw’impamvu ze.

Abakinnyi nyuma yo gutsinda uyu mukino, babonye agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 60 Frw kuri buri mukinnyi nyamara bari bemerewe ibihumbi 30 Frw.

Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis, yavuze ko bakomeje ibiganiro na Shema kugira ngo abe yakwemera kwisubiraho ku cyemezo yafashe n’ubwo bikigoye.

Mu kugaragaza ko abayobozi bongeye kugaruka kuba hafi y’ikipe, bahise basinyisha abakinnyi babiri, Rafael Osaluwe na Erisa Ssekisambu basinyishijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’ikipe.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ifite amanota atatu mu mikino ibiri ya shampiyona.

Shema yongeye kugaruka hafi y’ikipe
Yongeye kwishimira umusaruro abakinnyi batanze
Yashimiye abakinnyi ko batsinze Bugesera FC
Abayobozi biyemeje kuba hafi y’ikipe
Bose bagarutse ku kibuga
Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis yongeye kugaruka hafi y’ikipe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -