Walking Football: U Rwanda rwaje mu Bihugu icumi bya Mbere

Ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu  cy’Isi cy’Umupira w’Amaguru ukinwa abakinnyi bagenda bisanzwe [World Nations Cup] gikinwa n’abari hejuru y’imyaka 50, yaje ku mwanya wa Cyenda ndetse inegukana igikombe cy’ikipe yabaniye neza izindi, Most Sporting Team.

Iri rushanwa rizwi nka ‘Walking Football’ ryabereye i Londres mu Bwongereza, ryabaye mu matariki 24-26 Kanama uyu mwaka. U Rwanda nk’ibindi bihugu, rwari rwaryitabiriye.

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya Mbere, imikino yakiniwe mu kigo cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza, FA, kuri St. George’s Park. Ibyiciro by’a’b’imyaka 50 kuzamura na 60 kuzamura, ni byo byakinnye iri rushanwa.

U Rwanda rwo rwari mu cyiciro cy’abari hagati y’imyaka 50-59. Rwari mu Itsinda A hamwe n’u Bwongereza, Repubulika ya Tchèque, Misiri, Espagne, Arabie Saoudite, Pays de Galles na Australia.

Muri iri tsinda, u Rwanda rwatsinzwe na Misiri igitego 1-0, n’u Bwongereza ibitego 2-0, na Repubulika ya Tchèque ibitego 3-0 ndetse na Espagne ibitego 2-0, mu gihe rwatsinze Australia ibitego 3-1 na Pays de Galles ibitego 2-0.

Gutsinda imikino ibiri ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda, byaruhesheje kubona umwanya wa Gatanu mu itsinda rya B nyuma ya Espagne, u Bwongereza, Misiri na Repubulika ya Tchèque ndetse rubura itike ya ¼ kuko ayayibonye ari ane ya Mbere.

Byatumye Abanyarwanda batahana umwanya wa Cyenda nyuma y’uko batsinze Nigeria igitego 1-0 mu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023. Ibihugu 16 ni byo byari byitabiriye muri iki cyiciro cy’abafite imyaka iri hejuru ya 50.

Hadji Rutikanga Hassan, Bayingana Alphonse na Ramba Afrika uyobora Ishyirahamwe rya Walking Football mu Rwanda  ni bo batsindiye u Rwanda ibitego birindwi rwinjije muri iri rushanwa.

Uretse gutahana umwanya wa Cyenda, u Rwanda rwegukanye igihembo cy’ikipe yagaragaje kubanira neza ayo zari zihanganye mu irushanwa.

- Advertisement -
Ikipe yari ihagarariye u Rwanda
Ikipe y’u Rwanda yatahanye umwanya wa Cyenda
Ubwo u Rwanda rwari rugeze mu Bwongereza
Igihembo u Rwanda rwegukanye
Kapiteni w’u Rwanda, Ramba Afrika ubwo bakinaga na Nigeria
Imikino yabereye kuri St. George’s Park

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW