Abakunzi ba Billard bagiye guhatanira ibihembo

Abakinnyi bakomeye mu mukino wa Billard bo mu Rwanda bagiye guhurira mu irushanwa aho batatu ba mbere bazahiga abandi bazahabwa ibihembo birimo amafaranga.

Umukino wa billard ni umwe mu mikino ikinirwa ku meza, akenshi ugakinirwa mu tubari, abantu bari gusoma agacupa.

Uyu mukino ukunzwe n’abantu benshi mu Rwanda ariko ugasanga bamwe bumva ko ari uwo kwidagadura cyane ku bantu baba bagiye gusoma ako gacupa mu kabari.

Ku wa 15 Nzeri 2023 abahanga muri uyu mukino bazahatanira muri Great Hotel yo mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko hazahembwa abakinnyi batatu ba mbere. Uzegukana irushanwa azahabwa ibihumbi  mirongo itanu, uwa kabiri mirongo itatu, uwa gatatu ahabwe ibihumbi 20 frw.

Abashaka guhatana muri uyu mukino, baba abasore cyangwa inkumi bagomba kwiyandikisha bakishyura Frw 10 000.

Emmanuel Mugisha, umuyobozi wa Karisimbi Events yateguye iki gikorwa yabwiye UMUSEKE ko ushaka guhatana yiyandikisha kuri numero 0788390892.

Yavuze ko iri rushanwa rizafasha abakinnyi kwitwara neza muri uyu mukino no kuzamura urwego rwabo rw’imikinire.

Billard ku Isi hose ifatwa nk’umukino w’abasirimu bahuriye mu kabari basoma icupa.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW