APR FC yaguye miswi na Marine FC

Mu mukino w’ikirarane utarakiniwe igihe, ikipe z’Ingabo, APR FC na Marine FC y’Ingabo zirwanira mu mazi, zanganyije ibitego 2-2 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda.

Uyu mukino watangiye Saa cyenda z’amanywa, wari uw’ikirarane cy’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona, aho ikipe ya Marines FC ari yo yari yakiriye APR FC itarawukiniye igihe kubera imyiteguro y’Imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Ikipe y’Ingabo yari yakoze impinduka zitandukanye zirimo abanyezamu, kuko Ishimwe Jean Pierre ni we wari wasimbuye Pavelh Ndzila.

Hakiri kare ku munota wa 12, Apam Assongwe yatsindiye APR FC igitego cya Mbere ndetse aba ari na cyo gisoza igice cya Mbere.

Mu gice cya Kabiri, Marine FC ifite inyota yo kwishyura iki gitego ndetse ku munota wa 62 birayihira ikibona igitsindiwe na Usabimana Olivier wabonye izamu kuri penaliti.

Nyuma y’iminota irindwi gusa, Nshuti Innocent yahise atsindira ikipe ye igitego cya Kabiri kuri penaliti yari ikorewe Kwitonda Alain Bacca.

Ikipe y’Ingabo zirwanira mu mazi yagaragaza inyota yo kubona igitego, ntabwo yigeze irekura kuko ku munota wa 89 Gitego Arthur yayiboneye igitego cyo kwishyura ndetse umukino urangira amakipe yombi aguye miswi ku bitego 2-2.

Ikipe y’Ingabo yahombeye muri uyu mukino, kuko hagati mu mukino Nshimirimana Ismaël Pichu yavuye mu kibuga ababara cyane, ndetse bishobora no gutuma atajyana na bagenzi be i Cairo mu mukino wo kwishyura iyi kipe izakina na Pyramids FC banganyije 0-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League.

APR FC yari yabanjemo: Ishimwe Jean Pierre, Ombolenga Fitina, Ishimwe Christian, Niyibizi Ramadhan, Nshimirimana Ismaël Pichu, Niyigena Clèment, Buregeya Prince, Rwabuhihi Placide, Mugisha Gilbert, Apam Assongwe, Victor Mbaoma Chukwuemeka.

- Advertisement -
Ubwo abakinnyi b’ikipe y’Ingabo bishimiraga igitego
Umukino w’uyu munsi wari utandukanye n’indi izi kipe ziheruka gukina
Apam Assongwe ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC
Abakinnyi 11 APR FC yari yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Marine FC yari yabanje mu kibuga

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW