Imaze imyaka 13 ari Ngarukamwaka! Bimwe wamenya kuri Rwanda Open

Irushanwa Mpuzamahanga Ngarukamwaka rya Tennis, Rwanda Open rifite amateka yihariye nyuma y’uko ryatangiye riterwa inkunga n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Iri rushanwa rigiye kongera gukinwa, rizakinwa mu byumweru bibiri bya tariki 4-10 Nzeri na tariki 11-17 uku kwezi. Rizabera ku bibuga byo muri IPRC-Kigali, Ecology Tennis Club.

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa Rwanda Open itangire, hari iby’ingenzi abakunda umukino wa Tennis bakwiye kurimenyaho, cyane ko iry’uyu mwaka rizanitanibirwa na bamwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi muri uyu mukino.

Rimaze imyaka 13 rikinwa!

Rwanda Open yatangiye mu 2000. Kuva ubwo kugeza magingo aya, ryabaye Ngarukamwaka.

Ryaterwaga inkunga n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame!

Ubwo iri rushanwa ryatangizwaga mu myaka 13 ishize, Perezida Paul Kagame ni we wariteraga inkunga ya buri kimwe. Ikirenze kuri ibyo, cyari igitekerezo cye cyo gutangiza irushanwa rinini nk’iri mu mukino wa Tennis mu Rwanda.

Riri mu marushanwa Ngarukamwaka ya RTF!

Kuva ritangijwe kugeza ubu, Rwanda Open yahise ishyirwa mu marushanwa Ngarukamwaka y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda [RTF].

- Advertisement -

Minisiteri ya Siporo yashyizemo akaboko!

Nyuma yo gutangizwa, ubu iri rushanwa ritegurwa habayeho ubufatanye bwa RTF na Minisiteri ya Siporo itanga byinshi ngo rigende neza.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yavuze ko ubwo u Rwanda rwaherukaga kwakira irushanwa nk’iri mu myaka 12 ishize.

Ati “Ni irushanwa ryatangiye hano mu Rwanda kuva mu 2000. Icyo gihe ryitwaga ITF Men’s Futures. Riri ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye muri Tennis nyuma ya ‘Grand slam’ na ATP. Ryatangijwe na Perezida Kagame nyuma yaho ryafashwe na Minisiteri ya Siporo kugeza mu 2011, twari tumaze imyaka 12 iryo rushanwa tutaryakira.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko igituma kimwe mu bituma iri rushanwa rigenda rikura,  ari ibihembo bitubutse ndetse no guhatanira amanota ku bakinnyi babigize umwuga bazarikina.

Ati “Rije rikomatanyije ibintu bibiri, icya mbere, amafaranga azahembwa ni ibihumbi 25$ buri cyumweru [rizakinwa ibyumweru bibiri.]. Uwa mbere azatwara 3600$, kwinjira muri ’tableau’ [gutangira gukina] ni 200$. Uretse amafaranga, uwatsinze azabona n’amanota 25.”

Abakinnyi 32 bakina nk’ababigize umwuga, bazakina iri rushanwa rigiye kumara ibyumweru bibiri.

Bamwe mu bakinnyi banini bazarigaragaramo!

Kimwe mu bigaragaza ko Rwanda Open rimaze kuba irushanwa rinini mu ya Tennis akinirwa mu Rwanda, ni amazina y’abakinnyi baryitabira.

Bamwe mu banini bazaryitabira:

Umu-Faransa, Calvin Hemedy. Uyu abitse imidari ya Zahabu myinshi muri uyu mukino. Mu 2019 yitabiriye irushanwa rya M25+H i Lagos muri Nigeria, mu 2021 yari muri M25 i Caslano mu Busuwisi, mu gihe muri uyu mwaka yari muri M25 i Brazzaville muri Congo.

Umu-Faransa, Colentin Denolly. Amaze kwegukana imidari umunani ya Zahabu ku bakina umwe kuri umwe [single]. Mu 2019, yitabiriye M15 i Tabarka muri Tunisie, M15 i Madrid muri Espagne, M15 i Monastir muri Tunisie. Mu 2021, yegukanye M15 i Rovini muri Croatie.

Umunya-America, Oliver Crawford. Abitse imidari umunani ya Zahabu ku bakina umwe kuri umwe [single]. Yatwaye ibindi bihembo bitandukanye mu marushanwa akomeye ya Tennis.

Umunya-Zimbabwe, Benjamin Lock.  Mu 2022, yitabiriye amarshanwa manini arimo M25 i Medellin muri Colombia, muri uyu mwaka yegukana M15 i Addis-Ababa muri Éthiopie. Yegukanye ibindi bihembo binini mu marushanwa ya Tennis akomeye ku Isi.

Umunya-Ukraine, Eric Vanshelboim. Abitse imidari itanu ya Zahabu yegukanye mu bakina umwe kuri umwe [singles]. Uyu nawe yagiye yitabira andi marushanwa manini ku Isi.

Rwanda Open yahumuye
Umunya-America, Oliver Crawford, arategerejwe i Kigali
Perezida wa RTF, Karenzi Théoneste ahamya ko Rwanda Open M25 imaze kuba irushanwa rikomeye muri Afurika

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW