Rayon Sports y’Abagore yungutse umunyezamu mushya

Ikipe ya Rayon Sports Women Football Club, yaguze umunyezamu w’ikipe nkuru y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore y’umupira w’amaguru, Itangishaka Claudine wakinaga muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Gicurasi uyu mwaka, ni bwo Itangishaka Claudine yerekeje mu kipe ya FCF Lupopo yo muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ahita afata umwanya ubanzamo muri iyi kipe.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko uyu munyezamu w’ikipe y’Igihugu, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yo mu Nzove. Amakuru avuga ko atifuje ko afotorwa ari gusinya amasezerano kubera bimwe bitararangira neza hagati y’impande zombi.

Ibaruwa imuha uburenganzira bwo gukina mu kipe ashaka [Release letter] UMUSEKE ufitiye kopi, yayihawe n’ikipe ya Fatima WFC yakiniye yo mu Karere ka Musanze.

Itangishaka yakiniye amakipe arimo Scandinavia WFC y’i Rubavu, AS Kigali WFC iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Fatima WFC y’i Musanze na OCL City na yo yo muri DRC.

Itangishaka Claudine ni umunyezamu mushya wa Rayon Sports WFC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW