Umwambaro wa mukeba watumye Patrick arekura inshingano muri Rayon

Nyuma yo kotswa igitutu n’abatari bake bamuziza ko yambaye umwambaro wa APR FC akajya kuyishyigikira kandi asanzwe ari Umu-rayon, Rukundo Patrick wayoboraga Nkemurampaka ya Rayon Sports yeguye kuri izi nshingano.

Ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023, ni bwo hagaragaye amafoto agaragaza umuyobozi wa Komisiyo Nkemurampaka ya Rayon Sports, Rukundo Patrick wari wagiye gushyigikira ikipe y’Ingabo ubwo yakinaga na Pyramids FC yo mu Misiri mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya Mbere iwa yo, CAF Champions League.

Nyuma y’uyu mukino, Rukundo yashyizweho igitutu n’abatari bake bagaragaza ko ibi yakoze ari amahano ndetse ashobora kuba yabikoreshejwe no kugira ngo abone amaramuko.

Mu bamwokeje igitutu, harimo Munyakazi Sadate wahoze ayobora iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Nyuma yo gukomeza kubwirwa amagambo mabi, Patrick yafashe umwanzuro wo kwegura ku nshingano yari afite kugira ngo atange umutuzo.

Mu ibaruwa yandikiye Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko yasezeye kuri izi nshingano ariko ntiyavuga impamvu yabimuteye n’ubwo hari ibindi bitangazamakuru yabwiye ko yashatse gutanga umutuzo.

Yakomeje avuga ko azakomeza kuba umukunzi w’iyi kipe yihebeye ndetse azakomeza kuyiba hafi nk’uko yari asanzwe abikora.

Rukundo Patrick uzwi nk’Umu-rayon ukomeye yagaragaye yambaye umwambaro wa mukeba
Ibaruwa Patrick yandikiye Perezida wa Rayon Sports

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW