Volleyball: U Rwanda rwatangiye nabi mu Gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo y’umukino w’intoki wa Volleyball, yatsinzwe umukino wa Mbere na Maroc mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika riri kubera i Cairo mu Misiri.

Ku Cyumweru tariki 3 Nzeri 2023, ni bwo iri rushanwa ryatangijwe ku mugaragaro, Misiri itangira itsinda u Burundi amaseti 3-0.

Kuri uyu wa Mbere, u Rwanda ntirwahiriwe n’intangiriro z’iri rushanwa kuko Maroc yarutsinze amaseti 3-0. Maroc yatsinze seti ya mbere ku manota 25-17, iya Kabiri iyitsinda ku manota 25-18, mu gihe iya Gatatu yayitsinze manota 26-24.

Iseti ya Gatatu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yayiyoboye umwanya munini kuko kuva itangiye yakomeje kugenda imbere y’ikipe bari bahanganye ariko akagozi kaza gicuka ubwo zombi zari zigeze ku manota 24 maze u Rwanda ntirwabasha gukora irindi nota, mu gihe Abarabu bo bari bafite imbaraga nyinshi.

Nyuma yo gutakaza umukino wa Mbere, umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Paulo De Tarso Miragres, yavuze ko hari ashima abakinnyi be ariko nanone abasaba gukina bagabanya amakosa arimo gutakaza imipira.

Yakomeje avuga ko ibintu nka bibiri, birimo uko bagiye bazamuka mu mukino ariko nanone yongera kuvuga ko hari byinshi abakinnyi be bagikeneye birimo no kumva neza icyo umutoza abasaba gukina.

Kapiteni w’iyi kipe, Dusenge Wilcklif, ntabwo anyuranya cyane n’umutoza we, kuko ahamya ko bakinnye n’ikipe [Maroc] ikomeye ndetse yanahabwaga amahirwe kubarusha ariko ko na bo bageregeje gutanga ibyo bari bafite.

Dusenge, yakomeje yizeza Abanyarwanda ko bazagerageza gutsinda imikino isigaye ndetse abasaba gukomeza kubaba hafi kugira ngo babatere ingabo mu bitugu.

Muri iri tsinda rya D, u Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku munsi w’ejo rukina na Gambia Saa sita z’amanywa za Cairo, bikaba Saa tanu z’amanywa za Kigali.

- Advertisement -

Indi mikino yabaye ku munsi wa Kabiri:

Libya 3-1 Ghana

Tunisie 3-0 Mali

Cameroun 3-1 Kenya

Chad 3-0 Tanzania

Abakapiteni bombi babanje gukorana mu ntoki
U Rwanda rwatsinzwe umukino wa Mbere
Maroc yatsinze umukino wa Mbere

HABIMANA SADI/UMUSEKE i Cairo mu Misiri