Wari uzi ko Guverineri w’Iburengerazuba yakinnye ruhago?

Hari bimwe bitamenyekanye kuri Guverineri mushya w’Intara y’i Burengerazuba, Hon. Lambert Dushimimana, birimo ko yigeze kuba umukinnyi ukomeye w’amakipe atandukanye mu cyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Hon. Lambert Dushimimana wagizwe Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, yasimbuye Habitegeko François wakuwe mu nshingano na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Byatangajwe ku wa Mbere tariki 4 Nzeri 2023 mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika.

Abazi neza Guveneri Hon. Lambert Dushimimana, babwiye UMUSEKE ko ari umuyobozi ukunda Siporo kuko yayibayemo igihe kinini mu myaka yo ha mbere.

Amakuru avuga ko yakiniye ikipe ya Étincelles FC n’ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubwo yari ikiri mu cyiciro cya Mbere mu myaka yo ha mbere. Yakinnye mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na nyuma gato y’1994. Hon Lambert yakinaga mu bwugarizi.

Dushimimana Lambert yari Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.Yavutse tariki ya 29 Kanama 1971, avukira mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’i Burengerazuba. Yabaye Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rubavu.

Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Shwemu, ayisumbuye ayiga mu rwunge rw’amashuri Indatwa n’Inkesha rwa Butare (GSO Butare).

Dushimimana yize icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, icya Gatatu acyiga muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho yize amategeko mpuzamahanga (International Law).

Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Hon Lambert yakinnye ruhago mu Cyiciro cya Mbere

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -