Abayobozi ba AS Kigali y’Abagore basangiye n’abakinnyi

Mu rwego rwo kubashimira ko bitwaye neza uyu mwaka, abayobozi b’ikipe ya AS Kigali Women Football Club, bagiranye umusangiro n’abakinnyi b’iyi kipe.

Tariki ya 1 Ukwakira 2023, ni bwo ikipe ya AS Kigali Women Football Club, yegukanaga igikombe cya Gatatu muri uyu mwaka, nyuma yo gutsindira Rayon Sports Women Football Club ku mukino wa nyuma wa Super Coupe igitego 1-0.

Iki gikombe cyaje gisanga icya shampiyona n’icy’Amahoro n’ubundi begukanye batsinze iyi kipe yo mu Nzove.

Nyuma yo gutanga ibi byishimo, abayobozi barangajwe imbere na Twizeyeyezu Marie Josée uyobora iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage n’Iterambere, Urujeni Martine, Komiseri Ushinzwe Iterambere rya ruhago y’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Munyankaka Ancille n’abandi, bafashe umwanya wa bo basangira n’abakinnyi babashimira ibi byishimo batanze.

Uyu muhango waranzwe no gufata umwanya hagarukwa ku rugendo rwa AS Kigali WFC muri uyu mwaka, ariko abafashe ijambo bose bashimiye abakinnyi ku bwitange bagaragaje kugeza ubwo begukanye ibikombe bitatu mu mwaka umwe.

Twiyeyezu Marie Josée uyobora iyi kipe, yashimye buri umwe wagize uruhare mu kugira ngo ikipe ibashe kwitwara neza, ndetse asaba abakinnyi gukomerezaho no mu mwaka mushya w’imikino 2023-2024 uzatangira ku wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023.

Iyi kipe izatangira shampiyona yakira Rambura Women Football Club Saa munani z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée
Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage n’Iterambere, Urujeni Martine
Rusimbi Charles nawe yari ahari
Komiseri Ushinzwe Iterambere rya ruhago y’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Munyankaka Ancille, yashimye urwego ikipe igezeho
Umutoza wungirije Mubumbyi Adolphe
Abakinnyi bose bari baje gusangira ibyishimo byo kwegukana ibikombe bitatu
Nibagwire Sifa Gloria, yashimiye abayobozi b’Umujyi ku bufasha batanga mu ikipe
Ibyishimo byari byinshi muri uyu muhango
Umutoza Mukamusonera Théogenie, yashimiye abakinnyi ku bwitange bagaragaje uyu mwaka
Abakinnyi baramwenyuraga
Abafana na bo bari baje kwishimana n’abakinnyi
Abakozi b’ikipe bari baje muri ibi byishimo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW