AS Kigali y’Abagore na Rayon Sports zatangiye neza Shampiyona

Ku munsi wa Mbere wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru w’abagore, ikipe ya AS Kigali Women Football Club yanyagiye ES Rambura, mu gihe Rayon Sports Women Football Club yakuye amanota kuri ES Mutunda WFC.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2023, ni bwo hatangiye shampiyona y’icyiciro cya Mbere y’Abagore bakina ruhago.

Ku ikubitiro, habaye imikino itanu irimo uwabereye i Kigali n’iyabereye ku bindi bibuga.

Uwabereye kuri Kigali Pelé Stadium, wahuje AS Kigali WFC yari yakiriye ES Rambura WFC.

Ni umukino woroheye ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, n’ubwo yawukinnye idafite bamwe mu bakinnyi ba yo barimo kapiteni wa yo, Nibagwire Libelée, Ukwinkunda Jeannette ndetse na Diane. Aba bose bafite ibibazo by’imvune.

Umutoza mukuru w’iyi kipe kandi, Mukamusonera Théogenie yari yakoze impinduka kuko bamwe mu bakinnyi basanzwe babanzamo barimo Uwimbabazi Immaculée na Maniraguha Louise, babanje hanze ahubwo mu myanya ya bo habanzamo Uwamahoro Olive ukina mu mutima w’ubwugarizi na Umwizerwa Angelique ukina ku ruhande rw’ibumoso mu bwugarizi.

Hakiri kare ku munota wa 14 gusa, rutahizamu Iradukunda Callixte yatsindiye AS Kigali igitego cya Mbere nyuma yo kubanza gucenga ba myugariro ba ES Rambura.

Ntibyatinze kuko Usanase Zawadi yahise atsinda igitego ku munota wa 33 ku mupira mwiza yari ahawe na Ingabire Aline, ndetse yongera gutsinda ikindi ku munota wa 34.

Zawadi wari uhagaze neza, yongeyemo ikindi gitego ku munota wa 45, maze Mutuyemariya Florentine na Umwali Uwase Dudja babonera Abanya-Mujyi ibindi bitego Mbere y’uko igice cya Mbere kirangira.

- Advertisement -

Igice cya Mbere cyarangiye AS Kigali WFC iri imbere n’ibitego 6-0. Ibi byasobanuraga ko ikipe y’Umujyi ishobora kuza gushyiramo ibindi, ku buryo birenga 10.

Igice cya Kabiri kigitangira, Mukamusonera yahise akora impinduka, akuramo Iradukunda Callixte na Mutuyemariya Florentine, basimburwa na Mukandayisenga Nadine na Eyang Ngwema Coralie Odette.

Eyang akijyamo, yahise atsinda igitego cya Karindwi ku mupira mwiza yari ahawe na Ingabire Aline.

Uyu munya-Gabon yahise yiharira izamu kuko yongeyemo ibindi bitego bine, birangira atsinze bitanu wenyine. ES Rambura yaje kubonamo igitego kimwe maze umukino urangiye ikipe y’Umujyi itsinze 11-1.

Indi kipe yitwaye neza uyu munsi, ni Rayon Sports WFC yagiye gukura amanota i Mutunda mu Karere ka Huye, nyuma yo gutsinda ES Mutunda WFC ibitego 4-0 byatsinzwe na Ochieng Atieno Judith, Mukeshimana Dorothée, Abimana Djamila na Umuhoza Pascaline.

Indi mikino yabaye:

Bugesera WFC 3-1 Gakenke WFC

Fatima WFC 0-0 Indangamirwa WFC

Inyemera WFC 1-0 Kamonyi WFC

Bisobanuye ko AS Kigali WFC yaraye ku mwanya wa Mbere ku kinyuranyo cy’ibitego 10 mu gihe Rayon izigamye ibitego bine.

Abakinnyi 11 Rayon Sports WFC yabanjemo
Rayon Sports WFC yagiye gukura amanota mu Karere ka Huye
Kazungu yaboye ba myugariro ba Rambura
Iradukunda Callixte ni we wafunguye amazamu
Florentine yagize umukino mwiza
Kayitesi Alodie yitwaye neza hagati mu kibuga
Eyang Ngwema Coralie Odette yatsinze ibitego bitanu
Umwali Uwase Dudja  yagoye ES Rambura
Uwimbabazi Immaculée ntiyakinnye uyu munsi
Abakinnyi 11 AS Kigali yabanjemo
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa ES Rambura WFC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW