Benzema yanze gukina umukino wa Champions League ya Aziya

Ikipe ya Al Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yanze gukina umukino wa Champions League ya Aziya kubera ishusho y’Umujenerali wa Iran yari mu kibuga.

Mu ijoro rya tariki ya 2 Ukwakira, muri Iran hagombaga kubera umukino wa Champions League ya Aziya wo mu itsinda C wagombaga guhuza ikipe ya Al Ittihad yo muri Arabie Saoudité na Sepahan FC yo muri Iran.

Mbere y’uko umukino utangira muri Stade yiswe Naghsh-e-Jahan yarimo abafana 60,000 harimo ikibumbano ‘Statue’ ya Maj Gen Qasem Soleimani, wahoze ari umusirikare ukomeye mu Ngabo za Iran akaza kwicwa na Drone za Amerika muri 2020.

Kubera amakimbirane ari hagati y’ubutegetsi bwa Iran n’iki gihugu ndetse no kuba uwo musirikare ari umwe mu basirikare ubutegetsi bwa Arabie Saoudité butemeraga, byatumye abakinnyi ba Al Ittihad banga kuva mu rwambariro mu gihe icyo kimbumbano cya Gen Qasem Suleimani kidakuwe muri Stade.

Abayobozi b’ikipe ya Sepahan FC bari bakiriye uwo mukino na bo binangiye, banga gukura icyo kibumbano muri Stade birangira umukino utabaye.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Aziya na ryo ryemeje amakuru y’isubikwa ry’uwo mukino rivuga ko ryamenye ibyabaye ko ndetse rigiye kubikurikirana rikazatangaza imyanzuro vuba.

Karim Benzema na bagenzi be banze gukina
Ikibumbano cyatumye umukino utaba

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW