Imbamutima za Hassan Muhire watandukanye na Sunrise

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Sunrise FC bapfuye umusaruro nkene, Muhire Hassan watozaga iyi kipe y’i Nyagatare, ahamya ko yubashye icyemezo cy’ubuyobozi bwahisemo ko batandukana biciye mu bwumvikane.

Mu ijoro rya tariki ya 23 Ukwakira 2023, ni bwo ikipe ya Sunrise FC isanzwe ikina shampiyona y’icyiro cya mbere mu Rwanda, yatangaje ko yamaze gutandukana na Muhire Hassan wari umutoza wa yo.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Nyagatare, yanditse ku mbuga nkoranyambaga za yo  ivuga ko yatandukanye n’umutoza biciye mu bwumvikane bw’impande zombi.

Sunrise FC yagize iti “Nyuma y’ibiganiro; impande zombi hagati y’ubuyobozi  n’umutoza habaye gutandukana ku bwumvikane.”

Muhire Hassan wari umaze gusezererwa, yagiye ku rukuta rwa Twitter, maze nawe atambutsa ubutumwa bugaragza ko yari yaciye amarenga ko ari mu marembera, ndetse ashimira abari bamugiriye icyizere.

Yanditse ati “Abakurikiye ikiganiro nakoze nyuma y’umukino wa  Rayon Sports, nabivuzeho ko hakenewe kuganira n’ubuyobozi tukareba icyerekezo gikwiye. Umwanzuro mwiza ubaye gutandukana mu bwumvikane. Ndabashimira ku cyizere mwari mwampaye. Ndabifuriza gukomeza neza.”

Muhire Hassan asize Sunrise FC ku mwanya wa nyuma mu makipe 16 akina shampiyona, aho ifite amanota atandatu mu mikino irindwi.

Muhire Hassan yashimiye abayobozi bari bamugiriye icyizere

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW