Imbamutima za Maguire wacunguye Manchester United

Umwongereza ukinira ikipe ya Manchester United, Harry Maguire, yavuze uko yiyumva nyuma yo gufasha ikipe ye kubona amanota atatu ya mbere muri UEFA Champions League uyu mwaka.

Mu ijoro rya tariki ya 24 Ukwakira ku mugane w’i Burayi hakinwaga imikino y’umunsi wa Gatatu ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwa yo, UEFA Champions League.

Manchester United nk’imwe mu makipe ahagarariye u Bwongereza, kuri Stade ya yo ya Old Trafford, yari yarikiriye ikipe ya FC Copenhagen mu mukino w’umunsi wa Gatatu mu itsinda A, maze ikipe y’Amashitani atukura yitwara neza itsinda umukino ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Harry Maguire ukina mu bwugarizi.

Iki gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe ku munota wa 72 ku mupira watanzwe na Christian Erkisen, cyatumye Man United ibona amanota atatu ya mbere muri uyu mwaka w’imikino ya UEFA Champions League.

Nyuma y’umukino, Maguire yaganiriye n’itangazamakuru maze avuga ko yishimiye gufasha ikipe ye ndetse ko yiteguye gutuma Manchester United isubira mu bihe byiza.

Ati “Mu by’ukuri nishimiye uburyo ndikwitwara hano. Ubu nahawe amahirwe kandi ndifuza kuba hano ngo mfashe ikipe yanjye ntume Manchester United isubira aho yahoze( mu bihe byiza).”

Harry Maguire, yavuze ko ibyo yakoze byose abituye Sir Bobby Charlton, umunyabigwi wa Manchester United uherutse kwitaba Imana.

Kugeze ubu ikipe ya Manchester United iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda A aho ifite amanota atatu n’umwenda w’igitego kimwe.

Harry Maguire yafashije Man U kubona intsinzi

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW

- Advertisement -