Impinduka ku munsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje impinduka ku mikino y’umunsi wa munani muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere.

Ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira, Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryandikiye ibaruwa abayobozi b’amakipe akina muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League, iyamenyesha impinduka mu mikino y’umunsi wa munani.
Impinduka zabayeho n’uko imikino imwe nimwe yashyizwe ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira kuko nta mukino n’umwe wari uhari.

Imikino yimuwe:

Umukino wa Amagaju FC na Gorilla FC wakuwe ku wa Gatandatu tariki ya 21 ushyirwa ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira Saa Cyenda kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Umukino wa Etincelles FC na APR FC wakuwe ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira ushyirwa ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Umukino wa Etoile de l’Est na AS Kigali kuri Stade ya Ngoma Saa Cyenda z’amanywa.

Imikino itahindutse:

Umukino wa Police FC na Kiyovu Sports uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 20 Saa Kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.

Muhazi United na Musanze FC uzakinwa ku wa Gatandatu Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Ngoma.

- Advertisement -

Mukura VS na Bugesera FC uzakinwa Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Marines FC na Gasogi United ku wa Gatandatu Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda. Rayon Sports na Sunrise FC zizakina ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino wa Kiyovu Sports na Police FC ntiwimuwe
Imikino imwe ya shampiyona yimuwe

Umunsi wa munani wa shampiyona urimo Imikino ikomeye

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW