Mako Sharks Swimming League igiye gusozwa

Irushanwa ry’Umukino wo Koga ritegurwa n’ikipe ya Mako Sharks Swimming Club, ryiswe ‘Mako Sharks Swimming League’, rigiye gusozwa mu mpera z’iki Cyumweru.

Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, ni bwo habaye umunsi wa Mbere wa Mako Sharks Swimming League, mu gihe uwa Kabiri wabaye tariki ya 1 Nyakanga ubwo hitabiraga amakipe y’imbere mu Gihugu gusa.

Mu mpera z’iki Cyumweru tariki ya 21&22 Ukwakira 2023 muri Green Hills Academy i Nyarutarama, hateganyijwe kuzakinwa imikino y’umunsi wa nyuma w’iri rushanwa.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa nyuma, ni bwo hazahembwa abakinnyi bitwaye neza mu byiciro byabanje.

Amakipe arindwi azitabira umunsi wa nyuma, ni: Kwetu Kivu (Rwanda), CSK (Rwanda), Mako Sharks (Rwanda), Rwesero (Rwanda), H&C Hertz (Uganda), The Starlings (Uganda) na Silverfin Swimming Academy (Uganda).

Ni irushanwa ribera muri Green Hills Academy
Mako Sharks swimming League iba irimo guhangana
Kwetu Kivu y’i Rubavu izaba ihari
Mako Sharks Swimming League initabirwa n’abato

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW