Mubumbyi yakoranye ubukwe n’Umuzungukazi

Uwahoze akinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Mubumbyi Bernabé, yakoranye ubukwe n’umukunzi we, Sanna bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Ni ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023, bubera mu gihugu cya Suède aho Mubumbyi asanzwe atuye kuva mu 2018.

Bernabé na Sanna bafitanye umwana umwe w’umuhungu, ndetse bari basanzwe babana kuva uyu musore yagera ku mugabane w’i Burayi. Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko aba bombi bari bamaze imyaka itatu bari mu munyenga w’urukundo.

Kugeza ubu, uyu mugabo ntaratangaza ko yaba yarahagaritse gukina ruhago, cyane ko ubu akina mu cyiciro cya Kane mu kipe ya Kramfors-Alliansen yo muri Suède. Yakiniye amakipe arimo APR FC, AS Kigali na Bugesera.

Mubumbyi aheruka mu Amavubi yakinnye CHAN mu 2018, yari yabereye mu gihugu cya Maroc.

Bernabé na Sanna bakoreye ubukwe muri Suède
Bamaze igihe mu munyenga w’urukundo
Mubumbyi na Sanna bari bamaze igihe bakundana

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW