Muhire Hassan watozaga Sunrise Fc yirukanywe

Muhire Hassan wari umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu Karere ka Nyagatare yirukanywe azira umusaruro nkene.

 

Tariki ya 23 Kamena uyu mwaka nibwo ikipe ya Sunrise yatangaje ko yagize Muhire Hassan umutoza mukuru asimbuye Seninga Innocent wari utandukanye n’iyo kipe y’i Nyagatare.

 

Ikipe ya Sunrise binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yatandukanye na Muhire Hassan ku bwumvikane bw’impande zombi.

 

Ibi bije nyuma y’uko mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mukino Rayon Sports yatsinze ikipe ya Sunrise FC, Hassan Muhire yari yavuze ko aza kuganira n’abayobozi bakareba icyakorwa kubera ibura ry’umusaruro aho kugira ngo akomeze kuvomera mu rutete.

 

Hassan yagize ati “Ndaza kwicarana n’ubuyobozi kuko nanjye ntabwo nifuza gukomeza kuvomera mu rutete kuko nanjye birandemereye. Gukina neza gutya ariko ugataha utsinzwe ibitego bingana gutya ni ikibazo gikomeye.”

- Advertisement -

 

Muhire Hassan mu mikino irindwi yatoje Sunrise yatsinze ibiri, atsindwa itanu mu gihe yinjije ibitego bitatu akinjizwa icyenda, ikaba iri ku mwanya wa nyuma (16).

Muhire Hassan yirukanwe na Sunrise FC mu kiswe ubwumvikane bw’impande zombi
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW