Neymar n’umukunzi we bibarutse ubuheta

Neymar da Silva Santos Júnior, Umunya- Brésil ukinira ikipe ya Al Hilal yo muri Arabie Saoudité, n’umukunzi we Bruna Biancardi, bibarutse umwana wa bo wa Kabiri w’umukobwa.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2023, Neymar abinyujije ku mbuga nkoranyamaga ze yatangaje ko we n’umukunzi we Bruna Biancardi bibarutse umwana w’umukobwa bise Mavie.

Neymar ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto ari kumwe n’uwo mwana ndetse na Biancardi, maze yandikaho amagambo amuha ikaze ndetse anamushimira kuvukira mu muryango wa bo.

Ati “Mavie wacu ngwino wuzuze umuryango wacu, mukobwa, urakunzwe muri twe… Wakoze kuduhitamo”.

Neymar usigaye ubarizwa muri Arabie Saoudité, muri iki cyumweru yari yateze indege agana Sao Paulo muri Brésil kugira ngo azabe ahari ubwo umukobwa we azaba avuka.

Kugeza ubu uyu munya-Brésil w’imyaka 32 y’amavuko afite abana babiri barimo uyu mukobwa Mavie yabyaranye na Biancardi bakundanye kuva mu 2022, ndetse na Davi Lucca w’imyaka 12 y’amavuko yabyaranye na Carolina Dantas bahoze bakundana.

Ni umwana wa Kabiri w’uyu muryango
Neymar yishimiye umwana ww wa Kabiri
Ni ibyishimo muri uyu muryango
Bishimiye ubuheta bwa bo
Neymar na Bruna bamaze umwaka umwe bakundana

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW