Ojera ntakina umukino wa Musanze FC

Ikipe ya Rayon Sports binyuze mu mukozi wayo ushinzwe imbugankoranyambaga, Roben Ngabo, yatangaje impamvu Umugande Joackiam Ojera ataribukine umukino wa Musanze FC.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje urutonde rw’abakinnyi ihagurukanye ijya gukina n’ikipe ya Musanze FC kuri Stade Ubworoherane mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere uba ku Cyumweru Saa Kenda z’umugoroba.
Mu bakinnyi Rayon Sports yahagurukanye ijya mu Majyaruguru y’u Rwanda ntiharimo Semababa wayo, Umugande Ojera Joackiam ukina asatira aca ku ruhande rw’iburyo.
Mu kiganiro Roben Ngabo usigaye ukora nk’umuvugizi wa Rayon Sports yahaye UMUSEKE, yavuze ko Ojera yahawe ikiruhuko kuko yari amaze igihe akina imikino kuva mu kwezi kwa Karindwi bityo ko yagombaga kuruhuka, gusa azagaruka mu myitozo yo ku wa Mbere.
Roben Ngabo yagize ati ” Ojera yahawe ikiruhuko. Ntabwo yagiye kwivuza. Yari amaze gukina imikino yose ikipe yakinnye kuva muri Nyakanga. Yagombaga kuruhuka. Ntabwo ari kuri gahunda z’umutoza kuri iki Cyumweru. Gusa arasubukura imyitozo Kuwa Mbere.”
Amakuru y’uko Ojera yaba yagiye muri Uganda kwivuza, Ngabo yayahakanye avuga ko iyo umuntu yahawe ikiruhuko aba yemerewe kujya aho ashaka.
Gusa nubwo Gikundiro izaba idafite Ojera ku mukino wo kuri iki Cyumweru iraba yagaruye Hertier Nzinga Luvumbu wavuye mu bihano by’ikarita y’umutuku yari yarabonye ku mukino wa Marines FC.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW