Rayon Sports yasobanuye ikibazo cya Joackiam Ojera

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje impamvu iyi kipe yakinnye na Musanze FC idafite Joackiam Ojera ukina mu busatirizi.

Mu bakinnyi Rayon Sports yifashishije ubwo yari mu Majyaruguru y’u Rwanda, ntiharimo Semababa wa yo, Ojera Joackiam ukina asatira aca ku ruhande rw’iburyo.

Mu kiganiro Umuvugizi w’agateganyo wa Rayon Sports, Roben Ngabo yahaye UMUSEKE, yavuze ko Ojera yahawe ikiruhuko kuko yari amaze igihe akina imikino kuva mu kwezi kwa Karindwi bityo ko yagombaga kuruhuka, gusa azagaruka mu myitozo yo ku wa Mbere.

Roben Ngabo yagize ati ” Ojera yahawe ikiruhuko. Ntabwo yagiye kwivuza. Yari amaze gukina imikino yose ikipe yakinnye kuva muri Nyakanga. Yagombaga kuruhuka. Ntabwo yari kuri gahunda z’umutoza kuri iki Cyumweru. Gusa azasubukura imyitozo Ku wa Mbere.”

Amakuru y’uko Ojera yaba yagiye muri Uganda kwivuza, Ngabo yayahakanye avuga ko iyo umuntu yahawe ikiruhuko aba yemerewe kujya aho ashaka.

Andi makuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu Munyanto-Uganda yabengutswe na Al Hilal SC yo muri Libya iherutse gusezerera Rayon Sports mu mikino Nyafurika yo gushaka itike y’amatsinda ya CAF Conféderation Cup.

Gusa n’ubwo Gikundiro itari ifite Ojera ku mukino yatsinzwemo na Musanze FC igitego 1-0, yari yagaruye Hértier Nzinga Luvumbu wavuye mu bihano by’ikarita y’umutuku yari yarabonye ku mukino wa Marines FC.

Ashobora kujya gukinira Al Hilal SC yo muri Libya
Ojera (ufite umupira) yahawe ikiruhuko
Hértier Nzinga Luvumbu (11) yari yagarutse
Rayon Sports yakinnye idafite Joackiam Ojera

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW