Shampiyona y’Abakozi igeze aho rukomeye

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), ryagaragaje ingengabihe y’Imikino ya 1/4 irimo imikino ikomeye.

Iyi shampiyona yatangiye muri Nyakanga uyu mwaka. Yitabiriwe n’ibigo 55 harimo ibishya nka Ubumwe Grande Hotel, Immigration n’ibindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, Mpamo Thierry Tigos, yavuze ko bizeye ko abazareba imikino guhera muri 1/4 kugeza ku mikino ya nyuma, bazaryoherwa bitewe n’amakipe yahageze.

Ari “Imikino igeze muri 1/4. Amakipe wavuga akomeye yose yarahageze. Abazareba iyi mikino kugeza ku ya nyuma, baryoherwa pe.”

Biteganyijwe ko Imikino ya 1/4 ibanza n’iyo kwishyura, izakinwa tariki ya 3 na 17 Ugushyingo uyu mwaka.

Nyuma y’iki cyiciro, hazahita hatangazwa amatariki y’imikino ya 1/2, cyane ko iyi shampiyona izasozwa mu Ukuboza uyu mwaka.

Amwe mu makipe akakaye yageze muri 1/4, harimo RBC, RBA, Rwandair, NISR, MOD, REG n’izindi.

Umwaka ushize, shampiyona y’Abakozi yitabiriwe n’ibigo 44, uyu mwaka hiyongereyeho ibigo 15.

Mpamo Thierry uyobora ARPST, yavuze ko bishimira uburyo ibigo bigenda byumva neza intego y’Ishyirahamwe.

- Advertisement -

Muri shampiyona y’Abakozi, hakinwa umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball mu byiciro byombi. Mu irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga ry’Umurimo, hakinwamo imikino yindi irimo Koga, Igisoro, Gusiganwa ku Maguru n’iyindi.

Abanyamakuru barimo Gakuba Félix bari muri iki kiganiro
Mpamo Thierry uyobora ARPST yavuze ko bishimiye ubwiyongere bw’ibigo byakinnye shampiyona
Ubuyobozi bwa ARPST bwaganiriye n’abanyamakuru
RBC FC irahabwa amahirwe uyu mwaka


HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW