Tiwa Savage ari mu basarura agatubutse muri Afurika

Umuhanzi, Tiwatope Omolara Savage uzwi nka Tiwa Savage mu muziki Nyafurika, yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi batanu basarura agatubutse mu bitaramo batumiwemo.

Ibikorwa by’umuziki bisigaye byararenze kuba ibyo kwidagadura no kwinezeza bihinduka umwuga utunze abawukora, ndetse bahindutse Aba-Miliyarideri kuko batunze za Miliyari ku makonti ya bo.

Umuziki wa Afurika muri ibi bihe ukomeje kugenda ukundwa cyane ndetse abanyamuziki bo mu gihugu cya Nigeria, bakomeje kwereka Isi ko bakataje haba mu bitaramo batumirwamo nk’icyo Burna Boy aheruka gukorera muri Turquie ubwo hakinwaga umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ya 2023.

Icyo gihe uwo muhanzi yeretswe urukundo rudasanzwe ndetse nawe ahasarura amafaranga mesnhi aho bivugwa ko yahawe miliyoni 2$$ mu minota 6 yaririmbye gusa.

Si we gusa kuko na mugenzi we, Wizkid aherutse gukorera igitaramo i Londré mu Bwongereza ndetse kitabirwa n’abarenga ibihumbi 60.

Kubera ubwamamare bwa’aba bahanzi ni na byo bituma bahembwa amafaranga menshi iyo batumiwe kuririmba mu bitaramo bitandukanye, UMUSEKE wifuje kubagezaho abahanzi batanu ba mbere binjiza agatubutse ku mugabane wa Afurika kurusha abandi.

5.Tiwa Savage

Tiwatope Omolara Savage wamamaye nka Tiwa Savage mu muziki Nyafurika, w’imyaka 43 y’amavuko akorera umuziki we muri Nigeria akaririmba ijyana zirimo  Afrobeats, R&B, Afropop, Pop na Hip-hop.

Amakuru avuga ko iyo yatumiwe mu gitaramo, ahabwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 150-300$$ ($150k – $300k). Ibi bisobanuye ko atajya ajya munsi y’aya Madolari mu gihe aje mu gitaramo runaka.

- Advertisement -
  1. Rema

Divine Ikubor wamamaye nka Rema mu muziki, uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko wamenyekanye mu muziki mu 2019, kugeza ubu iyo yatumiwe mu gitaramo ahabwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi  200-350$$.

3.Wizkid

Ayodeji Ibrahim Balogun w’imyaka 33 y’amavuko uzwi ku izina rya Wizkid mu muziki, aririmba ijyana ya Afrobeats. Iyo yatumiwe mu gitaramo ahembwa angana hagati y’Ibihumbi 400-600$$.

  1. Davido

David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu ruganda rw’umuziki, uyu mugabo uherutse mu Rwanda mu bitaramo bya ‘Giants of Africa’ ngo iyo yatumiwe mu bitaramo ntatinya guca ari hagati y’ibihumbi 500-800$$.

  1. Burna Boy

Damini Ebunoluwa Ogulu cyangwa se Burna Boy wavutse mu 1991, ni umuririmbyi wo muri Nigeria akaba ikimenyabose ku mugabane wa Afurika no ku Isi.

Uyu muhanzi uherutse kugura impeta y’arenga iliyari 2 Frw, iyo yatumiwe mu gitaramo ashobora guhembwa agera muri  1$. Ni umusore wihagazeho, cyane ko ari no mu bakunzwe ku mugabane wa Afurika.

Davido aheruka gutaramira muri BK Arena mu bitaramo bya Giants of Africa
Wizkid ni uwa Gatatu mu bahenze ku mugabane wa Afurika
Umuhanzi Rema yatangiye umuziki mu 2019
Tiwa Savage afatwa nk’Umwamikazi mu muziki Nyafurika

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW