UCL: Bayern na Arsenal zahannye, Maguire na Onana bacungura Man U

Ikipe ya Bayern Munich yongeye gushimangira ko ari umwami w’imikino y’amatsinda muri UEFA Champions League, ubwo yatsindaga ikipe ya Galatasaray ibitego 3-1, mu gihe André Onana na Harry Maguire bafashije Manchester United kubona amanota yayo atatu ya mbere.

Mu ijoro rya tariki 24 Ukwakira, ku mugabane w’i Burayi hari hasubukuwe imikino y’umunsi wa Gatatu muri UEFA Champions League, kuva mu itsinda A kugeza mu itsinda D.

Ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu, hakinwaga umukino wo mu itsinda A ubwo ikipe ya Bayern Munich yari yagiye gusura ikipe ya Galatasaray FC muri Turikiya.

Bayern Munich yaje gutsinda ibitego bitatu ku busa harimo icya mbere cyatsinzwe na Kingsley Coman ku munota wa munani, ku munota wa 30 Mauro Icardi yishyuriye Galatasaray kuri penaliti. Igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Igice cya kabiri Bayern Munich yatsinzemo ibitego bibiri harimo icyo yatsinze ku munota wa 73 cyatsinzwe na Harry Kane, n’ikindi cyatsinzwe na Jamal Musiala ku munota wa 79.

Umukino warangiye Bayern Munich itsinze 3-1, ikomeza kuyobora itsinda rya mbere n’amanota icyenda.

Undi mukino wabaga muri iri tsinda ikipe ya Manchester United mu ruho yari yakiriye ikipe ya FC Copenhagen.
Ku munota wa 72 Harry Maguire yatsinze igitego cya Manchester United ku mupira yahawe na Christian Erkisen.

Manchester United birangira itsinze umukino ibifashwijwemo na André Onana wakuyemo penaliti ku munota wa nyuma.

Mu itsinda B ikipe ya Arsenal yakinaga ya Sevilla muri Espagne maze ikipe y’Abarashi itsinda ibitego 2-1.

- Advertisement -

Igitego cya mbere cya Arsenal cyatsinzwe na Gabriel Martinelli ku munota wa 45+4′ ahawe umupira na Gabriel Jesus.

Ku munota wa 53 Gabriel Jesus yatsinze igitego cya kabiri cya Arsenal ahawe umupira na Declan Rice.

Ku munota wa 58 Sevilla yari imbere y’abafana bayo yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Nemanja Gudelji. Umukino urangira Arsenal itsinze ibitego 2-1.

Indi mikino uko i yagenze:

▫️Real Madrid yatsinze ibitego bibiri kuri kimwe, ibitego bya Real Madrid byatsinzwe Rodrygo Goes na Jude Bellingham.

▫️Lens yanganyije na PSV Eindhoven igitego kimwe kuri kimwe.

▫️ Sociedad yatsinze Benfica igitego 1-0.

▫️Union Berlin yatsinzwe na Napoli igitego 1-0.

Imikino y’indi irakinwa kuri uyu wa Gatatu kuva mu itsinda E kugeza H.

Gabriel yatumye Arsenal imwenyura
Jude yongeye gufasha ikipe ye
André Onana yarokoye ikipe ye

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW