Uganda: Umusifuzi yakubiswe agirwa intere

Muri Uganda umusifuzi wo ku ruhande wasifuye umukino wa UPDF FC na Express FC yakubiswe n’abafana agirwa intere.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira muri Uganda haberaga umukino w’umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere, StarTimes Uganda Premier League , wari wahuje ikipe y’Igisirikare cya Uganda, UPDF FC na Express FC.
Muri uwo mukino warangiye impande zombi zinganyije igitego 1-1, nyuma y’uko UPDF FC yishyuye igitego ku munota wa 80 yari yatsinzwe kare na Express FC.
Nyuma y’uwo mukino, abafana ba Express FC batumvaga uburyo batakaje amanota atatu batatse umusifuzi wo ku ruhande, Fahad Sekayiba, baramukubita bamushinja kuba yabogamye mu mukino rwagati, ibyemezo bye bigashyigikira ikipe y’Igisirikare cya Uganda.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Pulse Sports Uganda aravuga ko uyu musifuzi Fahad Sekayiba yakubiswe akava amaraso mu mazuru, mu matwi no mu maso ku buryo yajyanwe kwa muganga ari intere avirirana.
Aba bafana kandi bari bariye karungu ku buryo bamennye n’imodoka y’abasifuzi, cyakora Polisi igatabara bamwe ikabata muri yombi.
Muri Uganda ibi ni ibintu bikunze kuhaba k’uko no mu mwaka w’imikino ushize, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryaho, FUFA, ryafatiye ibihano amakipe arimo SC Villa na Busoga United azira ko abafana bayo bakubise abasifuzi.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW