Ukuri ku ibura ry’umuriro ku mukino wa Kiyovu Sports

Umukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona wahuje ikipe ya Kiyovu Sports na Étoile de l’Est kuri Kigali Pelé Stadium, umuriro watumye umukino uhagarara inshuro zigera kuri ebyiri.

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023, kuri Kigali Pelé Stadium habereye imikino ibiri y’umunsi wa Cyenda wa shampiyona.

Umukino Kiyovu Sports yanyagiyemo Étoile de l’Est ibitego 6-1, warangiye benshi bibaza impamvu ry’ibura ry’umuriro ryagaragaye.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko ubwo amatara yazimaga, ari umuriro w’Ikigo Gishinzwe Amashanyarazi, REG, wari ugiye mu Murenge wa Nyakabanda ari na ho iyi Stade iherereye.

Ubusanzwe iyo muri Kigali Pelé Stadium hari bubere umukino ku masaha y’ijoro, hakoreshwa imashini (Generator) ikoreshwa na Essence, ikatsa amatara yose yo muri Stade.

Kuri iyi nshuro si ko byari byagenze, kuko abashinzwe Stade bari bahisemo gukoresha umuriro wa REG, wanateje iki kibazo.

Bamwe mu bakurikiye uyu mukino, banenze iyi mitegurire y’ikipe yari yakiriye umukino ndetse bamwe bibazaga ko ishobora kuba yaguze Essence idahagije yo gushyira muri Generator ariko bitandukanye n’ukuri.

Gutsinda uyu mukino, byatumye Kiyovu Sports ifata umwanya wa Gatatu by’agateganyo n’amanota 15 mu mikino icyenda imaze gukina.

Urucaca ruzasura Musanze FC kuri Stade Ubworoherane, mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona.

- Advertisement -
Kiyovu Sports yatsinze Étoile de l’Est ibitego 6-1
Amatara yazimye inshuro ebyiri mu mukino wahuje Kiyovu Sports na Étoile de l’Est

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW