Volleyball: U Rwanda rwahagarariwe n’amakipe ane muri Nyerere Cup

Mu irushanwa rya Volleyball ryitiriwe uwahoze ari Umukuru w’igihugu cya Tanzania, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere, Nyerere Cup, u Rwanda rwahagarariwe n’amakipe ane arimo ay’abagore abiri n’ay’abagabo abiri.

Guhera uyu munsi tariki ya 10 kugeza tariki ya 14 Ukwakira, irushanwa rya Nyerere Cup rizaba riri kubera mu Mujyi wa Moshi mu Ntara ya Kilimanjaro mu gihugu cya Tanzania.

Muri iri rushanwa, hari hatumiwe amakipe 25 ariko ibihugu bitatu, Uganda, Kenya na Sudan y’Amajyepfo, ntabwo byigeze byitabira ku bw’impamvu zitigeze zitangazwa.

U Rwanda rwahagarariwe na Police VC mu bagabo, APR VC mu bagabo, RRA na APR mu bagore. Bisobanuye ko rwahagarariwe n’amakipe ane.

Itsinda rya Mbere mu bagabo ririmo: APR VC, Pentagone VC, Carko VC na Jeshi VC.

Irya Kabiri ririmo: Police VC, Mipango VC, Magnette VC, Rukinzo VC na Prison VC.

Amakipe yitabiriye mu bagore: RRA WVC, APR WVC, Jeshi WVC, Magereza WVC na Orokeshwa WVC.

Biteganyijwe ko imikino ya mbere mu bagabo ihuza: APR vs Pentagon, Police vs Rukinzo. Mu bagore harabanza RRA vs Magereza, APR vs Jeshi Stars. Iyi mikino iri gukinwa guhera Saa yine z’amanywa.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iri rushanwa, uteganyijwe Saa cyenda z’amanywa. Amakipe yose agomba guhura hakazabarwa amanota buri imwe yabonye.

- Advertisement -

Mu 2022 ubwo iri rushanwa riheruka kuba, ryabereye mu Mujyi wa Arusha, aho amakipe ya APR VC yose yatsindiwe ku mukino wa nyuma.

APR y’abagore yatsinzwe n’ikipe yo muri Kenya,  DCI (Kenya’s Directorate of Criminal Investigations) amaseti 3-0. Ikipe y’abagabo yatsinzwe na General Service Unit (GSU) amaseti 3-1.

Umutoza wungirije wa APR VC, Rwanyonga Mathayo, yavuze ko icyabajyanye muri iri rushanwa atari ubutembere ahubwo ari ukuzana iki gikombe.

APR WVC yabanje gukora imyitozo ubwo yageraga Tanzania
APR WVC yiteguye bwuma
RRA WVC na yo yiteguye bwuma
RRA yiteguye neza mbere yo gutangira irushanwa
Police VC iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW