Biciye mu mukino wa Basketball, Igihugu cy’u Burundi cyavuze ko kiteze inyungu zagutse mu mukino uzahuza intoranywa za shampiyona ya Basketball y’u Rwanda n’iz’u Burundi muri uyu mwaka.
Tariki ya 2 n’iya 9 Ugushyingo 2023, hateganyijwe imikino ibiri izabera mu Gihugu cy’u Burundi n’icy’u Rwanda.
Ni imikino yateguwe n’Ikigo gitegura ibikorwa bitandukanye byigenjemo ibya Siporo, B&B Sports Agency gishamikiye ku bitangazamakuru cya B&B FM Umwezi ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba, Minisiteri ya Siporo n’abandi bafatanyabikorwa.
Iri rushanwa ryiswe ‘Basketball The Best Rwanda & Burundi’, rizahuza abakinnyi 12 babaye beza muri shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka n’ababaye beza i Burundi.
Aganira na UMUSEKE, umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Burundi y’umukino wa Basketball uzanaba atoza izi ntoranwa z’i Burundi, Kagabo Aaron, yavuze ko iyi mikino ibiri bagiye kuzakina n’u Rwanda, izafasha impande zombi ariko by’umwihariko u Burundi buzaryungukiramo byinshi.
Ati “Kuri njyewe nizeye ko izaba ari imikino ikomeye kuko igiye abeza batandukanye mu Bihugu byombi. Iyo mikino tuyitezeho ibintu byinshi. Abakinnyi bazipima aho bageze, buri wese azamenya urwego ariho bitume akora cyane.”
Yakomeje agira ati “Icya Kabiri, ni uko bazigaragaza kuko ni imikino izakurikirwa. Abakunzi ba Basketball bazaryoherwa kuko izaba ari imikino Mpuzamahanga. Ikindi ni uwo mubano, Ibihugu byombi biri gutera imbere muri uyu mukino. Bizafasha impande zombi.”
Ikirenze kuri ibyo byose uyu mutoza yavuze, ni uko iyi mikino izagurisha abakinnyi bazabasha kwigaragaza.
Ati “Twigeze kuba beza muri Basketball kubarusha (kurusha u Rwanda). Ubu na bo bari gutera imbere. Rero buri wese yakwigira ku wundi. Abakinnyi bazungukiramo byinshi. Kumenyana, gusabana, bashobora kubona amakipe abagura n’ibindi.”
- Advertisement -
Ikipe izitwara neza muri iyi mikino ibiri, izahembwa miliyoni 3 Frw, mu gihe Ishyirahamwe rizaba ryahize irindi hagati ya Ferwaba na Febabu, rizahabwa igikombe. Abakinnyi bose b’amakipe yombi bazambikwa imidari y’ubwoko bumwe.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW