Handball: Abarundi batorokeye i Burayi batawe muri yombi

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Burundi y’abatarengeje imyaka 19 baherutse gutorokera mu gihugu cya Croatia, barafashwe ndetse bajyanwa gufungirwa mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, mu gihugu cya Croatia haberaga imikino y’Igikombe cy’Isi muri Handball mu batarengeje imyaka 19.

Mu makipe yari yitabiriye iri rushanwa, harimo n’ikipe y’Igihugu y’u Burundi yari yajyanye abakinnyi 12 muri iri rushanwa.

Muri aba bakinnyi uko ari 12, abagera ku 10 bahise batoroka bataranasoza gukina irushanwa ryari ryatumye bagera ku mugabane w’i Burayi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru BBC, avuga ko abagera kuri barindwi mu 10 bari batorotse, bamaze gufatwa ndetse bagungiwe mu gihugu cy’u Bubiligi.

Aba bafashwe tariki ya 7 Ugushyingo 2023, bahita bajyanwa mu buroko. Ni nyuma yo kujya gusaba ubuhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi ari na ho bafungiwe.

Ubwo bajyaga gusaba ubuhungiro mu Bubiligi, basabwe kujya kwitaba Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka muri iki Gihugu kugira ngo basobanure impamvu zituma basaba ubuhungiro.

Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Bubiligi biherereye i Buruseli (Zaventem), byemeje ko aba Barundi bafunzwe kandi bashobora gusubizwa mu gihugu cy’amavuko cya bo.

Uwunganira aba bakinnyi b’Abarundi mu by’amategeko, Mé Niyonzima Gustave, yasabye u Bubiligi ko butakwirukana abakiriya be ngo bubasubize i Burundi.

- Advertisement -

Ati “Birababaje kubona barabafunze kandi barasabye ubuhungiro. Binyuranye n’amategeko. U Bubiligi buzi ibibazo u Burundi bufite. Ibibazo byinshi birimo gufungirwa ubusa, ubukene, ruswa no guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ibindi bibazo byinshi.”

Yakomeje agira ati “Birakwiye ko u Bubiligi butakwihutira kubirukana kuko bwaba bunyuranyije n’amategeko Mpuzamahanga agenga impunzi.”

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Het Nieuwblad muri Nzeri uyu mwaka, Umunyamabanga wa Leta mu gihugu cy’u Bubiligi Ushinzwe Abinjira n’Abasohoka n’Abasaba Ubuhungiro, Nicole de Moore, yamenyesheje ko abo basore b’Abarundi basabye ubuhungiro mu Bubiligi ariko akomeza yemeza ko hazakurikizwa amategeko.

Yakomeje avuga harebwa icyo amategeko avuga mu gihugu winjiriyemo, hanyuma hagukurikizwa icyo amategeko avuga.

Ati “Ku bisanzwe, Croatia ni yo yareba ibijyanye n’Ubuhungiro bwa bo kuko ari yo yabahaye impapuro zo kwinjira ku mugabane w’i Burayi.”

Imwe mu miryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu mu Bubiligi, yasabye ko u Bubiligi butasubiza aba bakinnyi muri Croatia kuko iki Gihugu gikomeje gushyirwa mu majwi mu bitubahiriza amategeko y’abasaba Ubuhungiro.

Mé Niyonzima Gustave avuga ko abakiriya be bafunzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW