Umutoza wa Kamonyi yasabye anakwa Uwase Claudine [AMAFOTO]

Mubumbyi Adolphe uzwi nka Hugor, utoza ikipe ya Kamonyi Football Center, yakoze ubukwe nyuma yo gusaba akanakwa umugore we, Uwase Claudine bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Aba bombi bari bamaranye imyaka irenga itatu bakundana, ariko tariki ya 16 Ukuboza 2023, biyemeza kubyereka ababyeyi, inshuti ndetse n’abavandimwe ba bo. Kuri iyi tariki ni bwo ubukwe bwa Mubumbyi Adolphe na Uwase Claudine bwabaye, bubera mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Ruyenzi.

Uyu mutoza n’umugore we, babanje gusezerana imbere y’amategeko. Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kigali tariki ya 7 Ukuboza 2023.

Umuhango wo gusaba no gukwa warimo inshuti n’abavandimwe b’aba bombi, ndetse n’ababyeyi ba bo. Bamwe mu batoza bagaragaye muri ubu bukwe, harimo Kirasa Alain utoza Gasogi United na Kayitesi Egidie watozaga AS Kigali WFC.

Barebanaga akana ko mu jisho
Igisobanuro cy’urukundo
Bacetse umuziki karahava
Ubwo bari kumwe n’ababyeyi
Ubwo Hugor yari amaze kwambika impeta Uwase Claudine
Uwase yari yishimye ubwo yavaga gusezeranira mu Murenge
Babanje kujya gusezerana mu mategeko
Mubumbyi na Uwase basezeraniye mu Murenge wa Kigali
Uwase na Mubumbyi bari bafite akanyamuneza ubwo bari bavuye mu Murenge

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW