Abifuza kwiga muri Kaminuza zo hanze y’u Rwanda bahawe amahirwe yo guhura n’Abayobozi bazo

Ikigo cyo mu Rwanda United Scholars Center gifite uburambe mu gukorana na Kaminuza zo hanze, ku bufatanye n’ikigo Niyo Travels gifite uburambe mu gushakira ibyangombwa n’amatike y’indege abifuza kujya hanze, cyateguye igikorwa cyo guhuza abifuza kwiga hanze (haba mu Burayi, Amerika na Canada) n’Abayobozi ba za Kaminuza bakorana na zo.

Iki gikorwa kizaba ku wa Gatandatu taliki 13 Mutarama, 2024 kizabera kuri Grande Legacy Hotel i Remera guhera saa yine za mu gitondo (10h00 a.m).

Kigamije gusangira amakuru arambuye ku bisabwa byose ngo umuntu abashe kujya kwiga muri Kaminuza yo hanze ashaka.

Ubuyobozi bw’ikigo United Scholars Center bwemeza ko abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze badakwiye kugira impungenge izo arizo zose, kuko imbogamizi bahuraga na zo zabonewe umuti urambye, ndetse bakaba bakomeje gahunda yo kubahuza na Kaminuza bakorana na zo ngo zibahe ibisobanuro byimbitse.

Umuyobozi w’iki kigo Ismail Niyomurinzi, ashimangira ko ikigo ayoboye gikomeje gushyira imbaraga mu gukuraho imbogamizi zose, zatumaga ushaka kwiga hanze y’igihugu bimugora kubera ba rusahuriramunduru babayobyaga bagamije indonke n’uburiganya.

Yagize ati: ”Ikigo cyacu gifasha abashaka kwiga hanze y’igihugu kubona ishuli, kandi ryiza rijyanye n’ibyo ashaka kwiga, kubona ibyangombwa byose bisabwa, kubona icumbi iyo abikeneye na byo, ndetse akagabanyirizwa n’ikiguzi cyo kwishyura ishuri mu buryo bufatika ugereranije n’uko yanyura ahandi, kuko hari Kaminuza dusanzwe dufitanye amasezerano”.

Guhuza ababyifuza na za Kaminuza zisanzwe zibakira, uba ari umwanya mwiza haba ku babyeyi bifuza kohereza abana babo kwiga hanze, ndetse n’abanyeshuli bifuza kubona amakuru ahagije kuri izi Kaminuza ziba zizabakira n’imibereho y’ubuzima bwo mu bihugu bazaba bagiyemo.

United Scholars Center isanzwe ifite ikicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Centenary House muri Etage ya kabiri.

Wahagera ugahabwa ibisobanuro byisumbuyeho cyangwa se ugahamagara kuri telephone igendanwa numero: +250788307538.

- Advertisement -
Abashaka kwiga hanze mwakwitabira iyi nama

UMUSEKE.RW