Imbamutima za Guy Bukasa wegukanye igihembo cy’ukwezi

Nyuma yo kwegukana igihembo cy’umutoza mwiza w’ukwezi kwa Mutarama 2024, Guy Bukasa yashimye umuryango mugari w’ikipe ya AS Kigali abereye umutoza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Mutarama 2024, ni bwo hatanzwe ibihembo ngarukakwezi bitangwa ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa na Gorillas Games.

Ni ibihembo byatangwaga ku nshuro ya Kabiri, nyuma y’uko ibya mbere byari byatanzwe mu kwezi gushize.

Guy Bukasa utoza AS Kigali, ni we wahize abandi batoza barimo Ruremesha Emmanuel utoza Muhazi United, Thierry Froger utoza APR FC na Jackson Mayanja wa Sunrise FC.

Nyuma yo kwegukana iki gihembo, Bukasa yavuze ko mu byo abikesha, harimo abakinnyi beza yasanze muri iyi ariko Ikirenze kuri ibyo, ubuyobozi bukaba bwaramubaye hafi cyane mu gutegura abakinnyi be.

Ati “Njye ndashimira abayobozi n’abakinnyi banjye. Iki gihembo ndakibakesha. Ubuyobozi bwabaye hafi cyane y’abakinnyi kandi bukomeje kutuba hafi.”

Yakomeje agira ati “Nasanze abakinnyi beza kandi dukomeje gufatanya muri byose. Hamwe n’ubufatanye bizagenda neza.”

Ikipe ya AS Kigali yakinnye imikino itanu mu kwezi kwa Mutarama. Yatsinzemo ibiri ya (Gasogi United, Kiyovu Sports), inganyamo ibiri ya (APR FC 1-1, Bugesera FC 0-0), itsindwa umwe wa APR FC 1-0 mu gikombe cy’Amahoro.

Bivuze ko imibare ya Guy Bukasa yamwemereraga kwegukana igihembo cy’umutoza mwiza w’ukwezi kwa Mutarama 2024.

- Advertisement -

Abandi bahembwe, ni umunyezamu wa Rayon Sports, Khadidja N’diaye wahembewe kuba yarakuyemo igitego cyari cyabazwe (Save), Kabanda Serge wa Gasogi United yabaye umukinnyi w’ukwezi mu gihe Brian Ssali wa Sunrise FC ari we watsinze igitego cyiza cy’ukwezi.

Umukinnyi w’ukwezi ahembwa igikombe akanahabwa miliyoni 1 Frw, umutoza agahembwa igikombe n’ibihumbi 300 Frw, igitego cyiza nacyo kigahembwa igikombe n’ibihumbi 300 Frw ndetse na Save nziza y’ukwezi igahembwa igikombe n’ibihumbi 300 Frw.

Guy Bukasa yashimiye abayobozi n’abakinnyi ba AS Kigali kubera ubufatanye yasanze muri iyi kipe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW