Peace Cup: Hatangajwe igihe cy’imikino ya ½

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko hagati ya tariki 16 na 23 Mata 2024 hazakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Ni mu itangazo FERWAFA yashyize hanze rivuga ko tariki 16 Mata 2024, imikino ibanza muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro izatangira gukinwa ubwo ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Police FC izaba yakiriye Gasogi United.

Tariki ya 17 Mata hazakinwa undi mukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports ibitse iki gikombe aho izaba yakiriye Bugesera FC Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.

FERWAFA yatangaje ko imikino yo kwishyura muri ½ izagena abazerekeza ku mukino wa nyuma izakinwa tariki 23 Mata.

Saa 15h00 kuri Stade ya Bugesera, ikipe ya Bugesera FC izakira Rayon Sports. Kuri uwo munsi Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikipe ya Gasogi United izakira Police FC kuri Kigali Pelé Stadium.

FERWAFA ivuga ko ingengabihe y’iyo mikino ishobora guhinduka bitewe n’amategeko n’amabwiriza bigenga amarushanwa itegura.

 

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW