Basketball: Umusaruro w’u Rwanda muri Ghana uraringaniye

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo muri Basketball y’abakina ari batatu (3×3), yatsinze umukino umwe itsindwa undi ku munsi wa mbere w’irushanwa rya All African Games muri Ghana.

Ku ya 18 ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yerekeje i Accra muri Ghana mu mikino ya All African Games.

Ku wa 19 Werurwe, nibwo aba basore ba Moise Mutokambali bari mu kibuga bakina umukino wa mbere wo mu Itsinda A.

U Rwanda rwatangiye rwesuranaga na Côte D’Ivoire, birangira ikipe y’Igihugu y’U Rwanda itsinze umukino ku manota 18-16 ya Côte D’Ivoire.

Umukino wa kabiri w’u Rwanda ntiwaruhiriye kuko rwatsinzwe na Centrafrique, amanota 5-10.

Kuri uyu wa 20 Werurwe, ku munsi wa kabiri wo mu Itsinda A, u Rwanda rurakina na Misiri.

Barimo hagati no hagati
Amanota bafite si mabi
Batsinze umukino umwe muri ibiri bakinnye

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW