Beach Volleyball: U Rwanda ntirwahiriwe n’irushanwa rya African games

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abari n’abategerugori yatahanye umwanya wa Kane mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga, Beach Volleyball, mu irushanwa rya All African Games 2023 mu gihe basaza babo bamaze gutsindwa imikino itatu

Kuva ku ya 10 kugeza ku ya 14 Werurwe I Accra muri Ghana ku mucanga wa Laboma Hari hamaze igihe habera imikino ya Beach Volleyball mu irushanwa rya All African Games 2023.

Ikipe y’Igihugu y’Abagabo yari igizwe na Ntagengwa Olivier ndetse na Gatsinzi Venuste yatsinzwe umukino ubanza na Nigeria amaseti 2-1, yongera itsindwa na Algeria ndetse na Kenya hombi amaseti 2-0, ihita itakaza amahirwe.

Bashiki babo baragerageje batsinda imikino yo mu itsinda ndetse bagera no muri ½ ariko bakurwamo na Misiri yabatsinze amaseti 2-0.

Kuri uyu wa Kane Tariki 14 Werurwe, Mukandayisenga Benitha na Munezero Valentine bose basanzwe bakinira ikipe ya APR WVC baserutse mu kibuga besurana na Esther Mbah na Pamela Bawa ba Nigeria.

Aba bakobwa b’u Rwanda baje gutsindwa na Nigeria amaseti 2-0, baba batahanye umwanya wa kane mu mikino ya All African Games 2023.

Muri Volleyball ikinirwa ku mucanga irushanwa ryatwawe na Maroc mu bagabo, mu gihe mu bagore ryatwawe na Misiri.

Batahanye umwanya wa Kane
Ntiborohewe na Nigeria

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW