Biciye kuri rutahizamu, Ani Elijah, ikipe ya Bugesera FC yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wafashije amakipe yombi.
Uyu mukino wa gicuti wabaye ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, Saa Cyenda z’amanywa, kuri Stade y’Akarere ka Bugesera.
Ikipe ya APR FC yabonye uyu mukino nk’umwanya mwiza wo guha umwanya abakinnyi badasanzwe babanza mu kibuga kuko mu bakinnyi 11 babanjemo, batatu bonyine ari bo basanzwe babanzamo .
Umutoza Thierry Christian Froger utoza Nyamukandagira yari yabanjemo Ishimwe Pierre, Buregeya Prince, Rwabuhihi Placide, Ndayishimiye Dieudonne, Niyibizi Ramadhan, Taddeo Lwanga, Kategaya Elie, Ruboneka Bosco, Kwitonda Alain Bacca, Bizimana Yannick na rutahizamu Mboama Victor.
Bugesera yo nta mpinduka nyinshi yari yakoze mu bakinnyi 11 basanzwe babanzamo. Habanjemo Niyongira Patience, Mukengere Christian, Nshimirimana David, Niyomukiza Faustin, Stephen Bonney, Kaneza Augustin, Dukundane Pacifique, Adams Vincent, Gakwaya Leonard,Tuyihimbaze Gilbert na Ani Elijah watsinze ibitego bya Bugesera byombi.
Bugesera FC nk’ikipe yari ifite abakinnyi bamenyeranye, yarushije APR FC mu gice cya mbere, byanatumye iyitsindamo ibitego bibiri.
Umunya-Nigeria Ani Elijah uyoboye ba Rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona yafunguye amazamu ku munota wa 30 w’umukino, ku mupira yakiriye uvuye hagati mu kibuga, acenga Ndayishimiye Dieudonne ‘Nzotanga’ wa APR FC, ahita aterera ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu rushundura.
Mbere y’iminota itanu ngo bajye kuruhuka, Ani Elijah yongeye kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumuso, asiga Nzotanga wagendaga amukurura ntagwe, maze umupira awurenza umuzamu Ishimwe Pierre, icya kabiri kiba kiranyoye.
Bitewe n’uko wari umukino wa gicuti, Bugesera FC yatangiye igice cya kabiri ikuramo abakinnyi bose bari bakinnye igice cya mbere, naho APR FC ishyiramo bane ngo irebe ko yakwishyura.
Impinduka za Bugesera zatumye APR FC itangira kurema uburyo bw’ibitego ariko ntibyahita bibakundira kuko byasabye gutekereza kugera ku munota wa 88 ngo babone impozamarira y’igitego cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan kuri penaliti.
- Advertisement -
Umukino warangiye ku ntsinzi ya Bugesera y’ibitego 2-1.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yahagaze nyuma y’umunsi wa 24 wa shampiyona mu rwego rwo guha umwanya ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ngo yitegura imikino ibiri ya gicuti bagombaga gukinira muri Madagascar, bakina na Botswana, bakinnye na yo bakanganya 0-0 tariki 22 Werurwe, ndetse na Madagascar barakina kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe.
Nyuma y’umunsi wa 24 wa shampiyona Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’amanota 58, mu gihe Bugesera FC ari iya 14 ku rutonde n’amanota 23.
Bitenganyijwe ko shampiyona izasubukurwa ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe, hakinwa imikino itandatu isigaye ngo shampiyona ibone nyirayo, n’izimanuke mu Cyiciro cya Kabiri zimenyekane.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW