FIFA yategetse AS Kigali kwishyura Bubakary Sali

Ishyirahamwe Mpuzamahanga y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryandikiye ikipe ya AS Kigali riyimenyesha ko igomba mwishyura umukinnyi, Bubakary Sali wayireze.

Mu 2022, ni bwo ikipe ya AS Kigali yasinyishije umukinnyi witwa Bubakary Sali ukomoka muri Cameroun. Uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga kurangira muri Kamena 2024.

Gusa iyi kipe yaje kumusezerera mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko biciye ku bashinzwe kumushakira akazi (Alim management), yahise ajyana ikirego muri FIFA.

Nyuma y’uko Akanama Gashinzwe gukemura amakimbirane muri FIFA, AS Kigali yandikiwe ibwirwa ko igomba kwishyura Sali ibihumbi 18 by’Amadolari akoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

FIFA yabwiye iyi kipe ko igomba kwishyura uyu mukinnyi mu gihe kitarenze iminsi 45, bitaba ibyo igafitirwa ibihano birimo kubuzwa gusinyisha abakinnyi yaba imbere mu Gihugu no hanze ya cyo.

Mu byo AS Kigali yasabwe guha uyu mukinnyi, harimo ibihumbi 10$ yagakwiye kuba yarahembwe kuva mu kwezi kwa Nzeri 2023 kugeza uyu munsi.

Uyu mushahara kandi, uriyongeraho 5% y’indishyi z’akababaro zo kuba ataraherewe umushahara we ku gihe.

Igomba kandi kumwishyura ibihumbi umunani by’Amadolari akoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gusesa amasezerano mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bubacary Sali yari mu bakinnyi iyi kipe yifashishije mu mikino Nyafurika ya CAF Conféderation Cup yitabiriye mu 2022.

- Advertisement -
Bubakary Sali yakiniraga AS Kigali mu 2022
FIFA yamenyesheje AS Kigali ko igomba kwishyura Bubakary Sali

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW