Impunzi z’abanye-Congo mu Rwanda zigaragambije

Impunzi z’abanye-Congo zimaze igihe zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi n’iya Nkamira mu Karere ka Rubavu, zabyukiye mu myigaragambyo yo mu mahoro zamagana Jenoside ikorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi bari muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2024, yatangiwemo ubutumwa bwahawe Perezida Tshisekedi na FDLR.

Aba bavuga ko abo mu bwoko bw’Abatutsi bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo ndetse n’Abahema bo mu ntara ya Ituri bari gukorerwa Jenoside.

Bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo atandukanye asaba ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika ubwicanyi bukomeje gukorerwa ayo moko.

Mu majwi arangurura kandi, izi mpunzi zivuga ko iyi Jenoside iri gukorwa na “Tshisekedi, iri gukorwa na FARDC, iri gukorwa na UDPS, iri gukorwa na SADC, iri gukorwa n’Abarundi, iri gukorwa na Wazalendo.”

Umwe mu bayoboye iyi myigaragambyo mu mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi yavuze ko Interahamwe-FDLR babimuye iwabo muri Congo zikaba zituye mu mirima yabo.

Ni ubutumwa kandi impunzi zageneye ibihugu nka Malawi, Tanzania, u Burundi na Afurika y’Epfo bisanzwe bifite Ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Izi ngabo zagiye muri Congo gufasha ku rugamba Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo n’umutwe wa M23.

Impunzi z’abanye-Congo kandi ziramagana imiryango yiyita ko iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nyamara ikaba ikomeje guceceka.

- Advertisement -

Mu mpera z’umwaka wa 2022, impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, na bwo zakoze imyigaragambyo, ubwo ibikorwa byo kwica Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byari bikajije umurego muri Congo.

Impunzi z’abanye-Congo mu Rwanda zigaragambije

UMUSEKE.RW