Volleyball: Gisagara yabuze ku kibuga

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yabuze ku kibuga yagombaga gukiniraho na REG Volleyball Club umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, biyiviramo guterwa mpaga.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe ku kibuga cya Notre Dame des Anges, Saa Kumi z’umugoroba hari kubera umukino w’umunsi (round) wa Gatanu mu mikino ibanza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball.

Ni umukino wari guhuza ikipe ya Gisagara Volleyball Club na REG Volleyball Club, ariko byarangiye udakinwe nyuma y’uko abasifuzi bategereje ikipe ya Gisagara VC bakayibura, bikarangira banzuye ko iterwa mpaga y’amanota 75-0, ni ukuvuga amaseti 3-0 (25-0, 25-0, 25-0).

Indi mikino yakinwe kuri iyi ’round’ ya gatanu harimo uwo Kigali Volleyball Club yatsinze IPRC Musanze amaseti 3-2 (25-16, 28-26, 22-25, 23-25, 15-8).

Kirehe Volleyball Club Itsinda East Africa University Rwanda amaseti 3-1 (25-19, 16-25, 25-23, 25-18).

Kepler Volleyball Club na yo yari yaraye itsinze East Africa University Rwanda amaseti 3-0,(25-18, 25-23,25-18).

Ikipe ya Gisagara VC ntiyageze ku kibuga

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW