Karongi: Abarokokeye mu Birambo barashima Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Umuryango “Abavandimwe’” urimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu Birambo ho mu Karere ka Karongi, barashima Ubumuntu babonanye Ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange, biri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo Kwibuka mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata, mu Murenge wa Gashari ho mu Karere ka Karongi, habaye Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ahazwi nko mu Birambo, hari mu bice by’Igihugu byabereyemo Jenoside yari ifite ubukana bukabije, cyane ko abayikoze banafashwaga n’abari abayobozi bafite inshingano zo kurinda Abaturage ariko ntibabikore.

Muri uyu muhango, Umushyitsi Mukuru yari Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance ariko hari abandi bayobozi batandukanye barimo Meya w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Ahishakiye Naphtal, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste ndetse n’Umuryango witwa ‘Abavandimwe’ urimo imiryango y’ababuriye ababo mu Birambo.

Mbere yo kujya mu biganiro byahatangiwe, habanje gushyirwa indabo ahashyinguye Abatutsi barenga ibihumbi umunani ku Rwibutso rwa Birambo.

Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, yavuze ko Jenoside yashobotse kubera ubuyobozi bubi bwariho bwari bwarimitse amacakubiri n’ivangura nk’umurongo wa politiki, kugeza n’ubwo n’ingabo zishe abaturage zagombye kurinda.

Uyu muyobozi mu kiganiro yatanze, yashimye Leta y’Ubumwe yabashije kubanisha Abanyarwanda nta vangura, asaba buri wese gushyugikira umurongo wa Leta y’u Rwanda.

Yagize ati “Turashima ko hari Abanyarwanda babaye Intwari, bagatanga Ubuzima bwa bo, bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo nta bandi, ni Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Muri iki gihe Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tujye tunibuka ko dufite Ubuyobozi bwiza bunganyisha Abanyarwanda.”

“Hashize imyaka 30 nta wikanga ya mipanga. Hashize imyaka 30 nta Munyarwanda uhohotera undi buri wese afite uburenganzira bungana n’ubw’undi.”

Uyu muyobozi, yasoje avuga ko kuba Abanyarwanda bafite Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu, bikwiye kubakomeza muri byose.

Ati “Kuba hari ubuyobozi bubakunze kandi bubitayeho kimwe n’abandi Banyarwanda, bijye bibaha imbaraga zo kurushaho gukomera.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko batazongera kumva ababahiga ngo babice bitwaje n’ibikoresho byifashishijwe icyo gihe.

Ngarambe yashimye ingabo zahagaritse Jenoside n’ubuyobozi bwiza buriho kuko bunganyisha Abanyarwanda bose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal yagaragaje uburyo kuva mu 1957 kugeza mu 1994, nta mwaka wigeze ubera mwiza Abatutsi. Avuga ko Karongi iri mu Turere dufite imiryango myinshi yazimye kubera ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yahakorewe.

Mu kiganiro yatanze, uyu muyobozi yasoje ashimira Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, ku kuba zarabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Meya w’Akarere, Mukase Valentine, yihanganishije imiryango y’abafite ababo biciwe mu Birambo, abizeza ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo no kubungabunga amateka ya Jenoside mu rwibutso ruzahubakwa.

Abarokokeye ahazwi nko mu Birambo mu Kagari ka Tongati, Umurenge wa Gashari, bashimye Inkotanyi zabashije gutuma bongera kumwenyura ubwo bahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kagiraneza Damien watanze ubutumwa bw’Abokokeye mu Birambo, yashimye Leta y’Ubumwe ikomeje kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside, ndetse ahamya ko bakomeje kwiyubaka biciye mu cyizere Igihugu cyabahaye.

Yavuze ko bashimishijwe no ku Urwibutso rwa Gashari hazwi nko mu Birambo, rutazimurwa ngo ruvangwe n’izindi Nzibutso.

Ati “Byaradushimishije cyane. Kubera ko muri aka gace ni ho hantu hiciwe Abatutsi benshi. Umwihariko wa ho ni uko abantu benshi bari bahungiye ku buyobozi kuri Paloise no ku cyahoze ari Sous-Perefegiture, bahiciwe kandi bari bahiteze ubufasha. N’abagombaga kubarunda aba ari bo baba aba mbere mu kubica.”

Kagiraneza yashimiye Leta y’u Rwanda ko ikomeje gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Mu kuri Leta yaragerageje. Abantu batarubakirwa ni bo bake. Twavuga ko bigeze nko kuri 80% kandi n’abiga babashije kwishyurirwa.”

Yakomeje avuga ko abarokeye mu Birambo, bageze ku kigero gishimishije cyo kwiyubaka kandi bakomeza gushima Leta y’u Rwanda yabifashijemo.

Mukabaziga Tasiana watanze Ubuhamya bugaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Birambo, yavuze ko uretse Imana Yonyine, na ho ubundi hatari gusigara n’ubara inkuru.

Ati “Ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi hano, bwari ndengakamere. Kuko bari babifashijwemo n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu. Batwikaga n’abantu. Hari n’umuntu bashyize hano ku kibuga bamusukaho essence baramutwika. Nta hantu umuntu yihishaga, ntaho umuntu yahungiraga. Uretse Imana Yonyine Yaturokoye, nta n’umwe wari gusigara abara inkuru.”

Mukabaziga yakomeje avuga uburyo yakomeje kugenda ahunga yihishahisha mu bice bitandukanye birimo n’icyahoze ari Sous-Perefegitire ari na ho yarokokeye hari umuntu wamuhishe.

Uyu mubyeyi yavuze ko yabuze be bagera kuri 37 bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuryango ‘Abavandimwe’, washinzwe mu rwego rwo guhuza imbaraga, hagamijwe kujya bafatana mu mugongo no komorana ibikomere kuko abawurimo biganjemo ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ugizwe n’abarenga 200 barimo n’urubyiruko.

Abayobozi batandukanye, bari muri uyu muhango
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, yahumurije abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, yashimiye Leta y’u Rwanda yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi
Meya w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yijeje ubufasha Abarokokeye mu Birambo
Ubwo abayobozi bashyiraga indabo ahashyinguye Abatutsi bishwe mu Birambo
Inzego zitandukanye zagiye gushyira indabo ku Rwibutso
Hafashwe umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bunamiye Abatutsi bazize Jenoside
Inzego zitandukanye zari zaje kwifatanya n’ababuriye ababo mu Birambo
Abarokokeye mu Birambo, iyo bahagarutse baba bumva baruhutse
Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Birambo, wari witabiriwe ku kigero gishimishije
Urubyiruko rwibukijwe kuzatera ikirenge mu cy’Inkotanyi zahagaritse Jenoside
Umuryango ‘Abavandimwe’ washyize indabo ahashyinguye ababo
Julienne uri mu baburiye abe mu Birambo, ubwo yashyiraga indabo aho bashyinguye
Umuryango ‘Abavandimwe’ urimo n’urubyiruko
Julienne (uri iburyo) ni inshuti y’urubyiruko
Ababyeyi baburiye abavandimwe ba bo mu Birambo, banze guheranwa n’agahinda

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW