Abasifuzi bo mu Rwanda bagiye guhabwa amahugurwa ya VAR

Biciye mu bufatanye bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA,  n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, abasifuzi bagiye guhugurwa ku Ikoranabuhanga ryunganira abasifuzi (Video Assistant Referee, VAR).

Ni amahugurwa biteganyijwe ko atangira kuri uyu wa Kane, akabera muri Hilltop i Remera. Azakorwa mu gihe cy’iminsi ibiri.

Abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere gusa mu bagabo, ni bo biteganyijwe ko bagomba guhabwa aya mahugurwa.

Impuguke y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, mu bijyanye n’imisifurire ya VAR, Ntagungira Céléstin uzwi nka Abega, ni we ugomba guhugura aba basifuzi.

Kugeza ubu mu Rwanda, abarimo Mukansanga Salima Rhadia, Uwikunda Samuel na Mutuyimana Dieudonnéni bo Banyarwanda basifura bamaze guhugurwa kuri VAR. Undi Munyarwanda wahuguriwe gukoresha iri Koranabuhanga, ni Hakizimana Louis uyobora Komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda.

Mukansanga Salima Rhadia, ari mu bazi gukoresha iri Koranabuhanga
Salima amaze gusifura amarushanwa atandukanye agakora muri VAR
Ni Ikoranabuhanga ryunganira abasifuzi
Muri shampiyona z’i Burayi n’andi marushanwa akomeye, VAR irifashishwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW